Kim Kardashian yagiye mu nkiko gusaba kurenganurwa nyuma yo gushinjwa Ubujura.

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma y’uko mu minsi ishize havuzwe inkuru ivuga ko ubwo Kardashian yari I Paris yafashwe n’abagizibanabi bitwaje intwaro bakamwambura ibintu bitandukakanye bifite agaciro ka madolari meshi ariko kugeza ubu kataramenyekana, kuri ubu urubuga TakeOut.com rwasohoye inkuru ivuga ko ibyo yabitangaje ari amanyanga agambiriye ubujura.

Nk’uko uru rubuga rubitangaza ngo uyu mufasha wa Kanye West yab ayaratangaje ibi agambiriye kuzishyurwa amafaranga menshi ahwanye n’ibyo yavugaga ko yambuwe, ikindi kingenzi ngo ni uko uyu mugore yari agambiriye kwikururira itangazamakuru mur wego rwo kumenyekanisha Televiziyo ye.

Kim Kardashian akaba yahise atanga ikirego avuga ko iki gitangazamakuru cyamusebeje kandi kikanamusonga ngo kuko ibyo yatangaje byamubayeho kandi bifitiwe gihahamya. Kim akaba yaragize ati: “nyuma yo guhungabanywa ku buzima bwange nongeye guhungabanywa n’amagambo yanditswe n’iki gitangazamakuru, banyita umunyamanyanga n’umjura.

Ibaruruwa igizwe n’ampaje 8 ikaba isobanura uburyo ubuzima bwe bwahungabanyijwe ubwo yari I Paris mu Bufaransa.

TakeOut.com ikaba iregwa kwanga gukuraho inkuru isebya Kim Kardashian no kumusaba imbabazi ku byo bamwanditseho.

Kim kandi akaba asaba ko uru rubuga rwamwishyura impozamarira yamafaranga na n’ubu ataramenyekana ngo kuko ikigitangazamakuru cyasize icyasha izna rye.

Yanditwse na Ntakirutimana Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years