Soma amwe mu mateka yaranze 2PAC ni herezo rye

  • admin
  • 30/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Yamenyekanye ku izina ry’urubyiniro rya 2PAC, ni umuhanzi wo munjyana ya hip hop yabonye izuba kuya 16 kamena 1971 muri amerika mu mugi wa New York,avuka ku babyeyi babirabura nyina yitwa Afeni Shakur na se Bill Garland.

Nyakwigendera 2PAC yamenyekanya ku buhanga bukomeye bwo kwandika no kurimba neza injyana ya hip hop ndetse no gukina filime. Nyamara kandi aza kumenyekana cyane mu makimbirane yaranze ibyamamare bya rap byo mu gice cy’iburasirazuba n’icy’iburengarazuba.

Mu buzima bw’umuziki 2PAC yagurishije imizingo isaga miriyoni 75 ndetse aza no mu bahanzi bagurishije imizingo myishi ku isi.

Nkuko urubuga Rolling ston rubivuga nyakwigendera akivuka yiswe Lesane Parish Crooks ariko yaje guhabwa izina rya Tupac Amaru Shakuru.” Tupac Amaru” rivuga inzoka irabagirana.

Mu bugimbi bwe yinjiye mu ishuri ry’ubuvanganzo rya Baltimore aho yagaragarije impano ye yo ku rubyiniro.ku ishuri yavumbuye injyana ya Rap ndetse muri icyo gihe amenyekana ku mpano yo kuyobora ibirori (MC) mu mugi wa new York.

Nyuma mu myaka y’1980 umuryango we wimukiye mu gice cy’inkengero z’uburengerazuba(west coast).nyuma gato shakur yunze ubumwe nitsinda rya Digital Underground rya Oakland ry’injyana ya hip hop ryo mu mugi wa Calfonia aba bari bamaze iminsi mike bamenyekanye mu ndirimbo yabo”The humpty dance”.

Mu 1991 shakur yatangiye umuziki wa nyakamwe (solo career) atangirana umuzingo 2pacalypse now. Indirimbo Brenda’s Got baby ni imwe mu zamamaje uwo muzingo iwufasha no kwegukana umwanya wa 3 kuri hot rap single ku rutonde rwa billboard.

Umuzingo we wa 2 yawise strictly 4 N.I.G.A. Z wahise umenyekana cyane ugaragara ku ntonde zitandukanye ku isi.indirimbo nka “Keep ya head up” iri muzamufashije kugurisha kopi zisaga miriyoni z’uyu muzingo.

Mu 1992 2Pac yagaragaje impano ye muri filime yiswe juice yifatanya nibyamamare nka Omar Epps,Samuel L Jackson Queen Latifah nabandi iyi filime ikaba yaragaragaje ubuhanga n’impano ya 2PAC aho yanakinnye agaragaza umutima w’ubutabera mu buryo bwa gihanga bw’inganzo ya gisizi.

Mu muziki we shakur yahawe ibihembo bitandukanye bijyanye n’impano ye gusa nanonene ntiyaburaga ku nengwa ku kwigira indakoreka ndetse no gukoresha amgambo akomeretsa mu ndirimbo ze,ibi byakururaga amakimbirarane hagati ye na bandi bahanzi b’injyana ya Rap.

Mu 1994 Shakur yahuye nibibazo bitandukanye aho yamaze igihe kitari gito ashinjwa guhohotera umukobwa dore ko shakur yakunze kuvugwaho icyiswe sexsuiel assault.ibi byose byasaga nibimukururira urwango aho yaje no kuraswa ishuro 5 nabantu batigeze bamenyakana aho bamurasisiye imbere y’umuryango w’imwe mu nzu zitunganya umuziki.Umwaka wakurikiye akirutse ibikomere yakatiwe imyaka ine azira ihohotera( sexuel assault).

Mu bihe byakurikiye yasohoye umuzingo w’amaganya yise “me againster the world” mu 1995 uyu muzingo wamufashije kwigarurira icyizere kuko wahise ufata umwanya wa mbere muri top album charts gusa nanone imwe mu ndirimbo zawo “dear mama” yavuzwe ho amagambo azimije afite abo agambiriye kubwira ndetse benshi batatinye kuvuga ko ari imwe mu za kujije urwango hagati ye na banzi be. nyuma yamezi 8 mu buroko yongeye kuzimiza amaganya mu ndirimbo yise” all ayez on me”.

2Pac asatira umusi we wanyuma yongeye kubyura impano ye ya firime aho yanasize imishinga 2 nka Grid lock’d na Gang related aho yaje gusozwa no gushyirwa hanze mu 1997 amaze umwaka atabarutse.

Umunyarwanda yagize ati “nyirakarimi kabi yatenze umurozi gupfa”akarimi kazimije n’akeruye karanze 2Pac mu makimbirane yabaraperi bo mu gice cy’uburasirazuba n’icyuburengerazuba ntikari kumusiga amahoro.hari ku itariki 7 nyakanga 1996 ku rugendo rwerekeza Las Vegas yerekeza mu mukino w’iteramakofi mu modoka yari atwawe na Knight ubwo 2PAC yaraswaga urufaya rw’amasasu.

Nyuma yerekejwe mu bitaro bya Las Vegas ari naho yaje kugwa nyuma yiminsi 6 abaganga bagerageje gusanasana biranga,ubwo kuya 13 kamena 1996 amagambo yakababaro nka PAC rest in peace,may his soul rest in peace yarasakaye mu bitangazamakuru no ku mbugankoranyambaga inkuru y’urupfu rw’umwami wa Rap isakara mu mu mitima yabasigaye nk’impfubyi z’injyana y’umujinya.

Nyakwigendera nta mwana umukomokaho uzwi kuburyo bwemewe namategeko nubwo abo yitirirwa ari beshi,gusa yakundanye n’umukobwa Keisha Morris banabanye igihe gito mbere yuko araswa.2pac aruhukire mu mahoro.


Yanditswe na Jean de Dieu Ntakirutimana/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2016
  • Hashize 8 years