N’ubwo ashaje, Jennifer Lopez yashyize hanze ifoto tumenyereye ku bakiri inkumi

  • admin
  • 05/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Habanje Kim Kardashian biramufasha cyane, none kuri uyu wa gatatu na Jennifer Lopez yaje gushyira hanze ifoto ye yo mu buryo bwa selfie, ni ifoto yavugishije abagabo menshi kuko yayifashe ari mu myenda yo mu bwogero agaragaza amabuno ye bijya gusa neza nk’ibyo Kim yari yakoze muri 2013.

Ku myaka 47 iki cyamamarekazi cyahisemo kwiyambika akenda k’ibara ry’umukara kagaragaza hafi ikibuno cye cyose, yifata ifoto maze ashyira kuri Instagram, hari kuwa 02 Ugushyingo.

Umusatsi yari yawusokoje insokozo bita “ponytail”, hanyuma iminwa ayisiga umutuku ndetse n’ahandi hose yinyuraho ku buryo bushoboka.

Iyi foto yagize ama likes arenge miliyoni kuri Instagram mu gihe itaramaraho n’icyumweru.

Jennifer yari amaze iminsi ahugiye mu gufata amashusho ye ya kabiri ya “Shades Of Blue”.(photos internet)



Si ibyo gusa byari bimuhugije kuko yari ari no gukorana indirimbo yo mu rurimi rw’ikinya espanye (Spanish) n’uwahoze ari umugabo we Marc Anhtony.

Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/11/2016
  • Hashize 8 years