Ikiganiro na Temarigwe II: Ese mu rugo arya ibiryo bingana iki?
- 15/11/2016
- Hashize 8 years
Mu gice cya mbere twabagejejeho ibyo twatangarijwe na Temarigwe Abdallah ku bijyanye n’ibigezweho mu mukino we wo kurya, kuri ubu dukurikijeho ingano y’ibiryo arya iyo atari mu marushanwa ari mu rugo iwe. Ngo arya ibiryo bisanzwe kuko ari ikiro kimwe n’igice by’umuceri gusa n’ikiro kimwe cy’inyama na teremosi eshatu z’icyayi.
Nyuma yo kutubwira byinshi ku byo ahugiyemo byo kwitegura umunyamerika, twakomeje tumubaza ingano y’ibiryo arya iyo ari iwe, yagize ati: “ni ibisanzwe n’ubwo ntavuga ko ari nk’ibyo mwe murya, ndya ikiro kimwe n’inusu by’umuceri gusa na kimwe cy’inyama n’uduteremosi dutatu tw’icyayi”
Ngo ibanga ryo kurya neza ni iri: “icyo nabwira abanyarwanda bagenzi bange, ni ukubaha umwanya wo gufungura: umuntu uri ku meza agomba gufunga terefone, ntabya Alllooo! Tugomba kubaha ibiryo”
Temarigwe avuga ko umwanya wo kurya ukwiiriye kubahwa
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw