Niba atari ibiryo byinshi kuri Cheryl Cole umugore wa Liam Payne wahoze muri One Direction, aba bombi baba bagiye kwibaruka umwana nk’uko byagaragaye ubwo batemberaga mbere yo kuryoshya muri Christmas carols.
Kuri ubu Liam afite imyaka 23 akaba ari umukunzi wa Cheryl Cole kuva muri Girls Aloud, kuwa kabiri bagaragaye batemberana I London aho bari baje kwizihiza umunsi wa St James Christmas Carol. Aha uyu mukobwa yagaragaraga nk’aho mu nda harimo akantu.
Byaravuzwe cyane ariko kugeza ubu yaba Liam Payne cyangwa Cheryl Cole nta wuragira icyo avuga ku kuba Cole w’imyaka 33 atwite cyangwa yari yariye ibiryo byinshi.
Amafoto yamufotowe kuri uwo munsi yose yagaragaje ko munda ye yahindutse
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw