Umuhanzikazi Cindy azwiho cyane gukora indirimbo zibyinitse akunzwe na benshi i Kigali

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Cindy Sanyu yaje mu Mujyi wa Kigali aho yakoreye igitaramo yishimirwa mu buryo bukomeye kubera ubuhanga mu kuririmba abijyanisha no gutigisa umubyimba akoresheje imbaraga nyinshi.

Igitaramo cya Cindy Sanyu cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Cindy yaririmbye afatanyije n’abacuranzi b’itsinda rya Neptunez Band, iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi bacuranga Jazz barimo itsinda ry’abahanzi bitwa ‘Injyana Ensembles’ n’undi mukobwa wo muri Uganda ucuranga umwirongi witwa MoRoots.


Mbabazi yaje mu Rwanda aririmba mu gitaramo cya Jazz Junction cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Abafana ntibazitiwe n’imvura y’umuzajoro yaguye mu Mujyi wa Kigali, bari bakubise buzuye ndetse ubona ko bizihiwe n’igitaramo cy’uyu muhanzi.

Iki gitaramo cya Cindy cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye, Serena Hotel yari yakubise yuzuye. Abacyitabiriye biganjemo abakuze bo mu cyiciro bigaragara ko ari icy’abasirimu bakunda umuziki wa Jazz uvanzemo uwo muri Afurika, bishimiye cyane indirimbo zacuranzwe mu mujyo wa Jazz ivanzemo Blues.

Cindy yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 35 z’ijoro, yaririmbye acurangirwa n’abagize itsinda rya Neptunez Band. Ntiyari kumwe n’itsinda ry’abakobwa bamubyinira, aba bazwiho kugira imbaraga mu gutigisa umubyimba.

Akigera imbere y’abafana be i Kigali, Cindy yabanje kubibutsa ko ‘ari umuhanzi wa mbere mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba’ kubera igihembo cya ‘Best Female East Africa’ aherutse guhabwa muri Afrima. Yagize ati “Mubizirikane Kigali, muri kumwe n’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba, ndi Cindy, ndashaka kwamamara amahanga yose”



Cindy yaririmbye afatanyije n’abacuranzi b’itsinda rya Neptunez Band, iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi bacuranga Jazz barimo itsinda ry’abahanzi bitwa ‘Injyana Ensembles’ n’undi mukobwa wo muri Uganda ucuranga umwirongi witwa MoRoots.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 7 years