Diplomate yungutse umujyanama mushya bazafatanya mu kuzamura ibikorwa bye

  • admin
  • 26/01/2017
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Diplomate ni umwe mu bahanzi babarizwaga mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment aza gusezererwa muri uyu mwaka hamwe n’ abandi bahanzi bose bayibarizwagamo, ubuyobozi bwa Touch bwatangaje ko nta musaruro bigeze bakura muri abo bahanzi.

Diplomate, Bull Dogg na Tonny nibo bahanzi birukanywe muri label ya Touch Entertainment mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017. Ubuyobozi bwa Touch Entertainment nibwo bwasohoye inyandiko zerekana ko basezereye abahanzi bose babarizwaga muri label yabo ku bw’ umusaruro muke batangaga. Mutesa umuyobozi wa Touch Entertainment yatangajeko yasezereye aba bahanzi bitewe nuko nta musaruro uhagije bamuhaga afata icyemezo cyo kubasezerera.

Mutesa wasezereye aba bahanzi yakomeje avuga ko agiye gushakisha abana bafite impano bakiri bato kandi bataramenyekana akaba aribo azajya afasha nabo bakabasha gutera imbere.

Icyo Diplomate avuga kuri label ya Touch Entertainment yamusezereye Diplomate wasinye amasezerano na Touch mu mpera z’ umwaka wa 2015 yemeza ko mu gihe kingana n’ imyaka ibiri yahamaze ntacyo bigeze bamumarira, ahubwo ko badindije urwego yari agezeho.

Kanda hano urebe indimbo yise indebakure abantu benshi bemeza ko ntawundi muhanzi urakora VIDEO NKIYE Hano mu Rwanda

Diplomate yatagaje ko nta kintu na kimwe Touch Entertainment yigeze imukorera uretse kumusinyisha no kumusezerera gusa. “ Nasinye amasezerano mu mpera z’ umwaka wa 2015, mpajya havuye umuhanzi JAY Polly nashakaga gukora cyane, nkazamura urwego ndiho ariko siko byaje kugenda kuko nasubiye inyuma bikabije kuruta aho nari ndi. Muri make nta nakimwe bankoreye ahubwo bo bakoreshaga izina ryanjye, uretse kumva ko nasiye simwongeye kunyumva muri iyi minsi nabwo ari uko bansezereye mu gihe ayandi ma label yo wumva ngo bagiye za Nigeria bari gukora amashusho cg bakoranye indirimbo n’ ibyamamare runaka ariko ibyo ngwe rwose sinigeze menya uko bisa” Diplomate

Diplomate yungutse umujyanama mushya bazafatanya mu kuzamura ibikorwa bye Diplomate utaramara ukwezi kumwe asezerewe muri Touch yatangaje ko yamaze kubona undi mujyanama mushya uzamufasha mu bikorwa bye aho akiri kumushakira ikipe bazafatanya muri ako kazi haba abazamufasha mu gukora indirimbo ndetse n’abazamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye bakabirenza imbibi.

Ibikorwa bishya Diplomate ateganya muri uyu mwaka harimo gukora amashusho y’ indirimbo ze zagiye zimenyekana mu myaka yashize doreko izifite amashusho ari nkeya. Ubu ngo yamaze kuvugana n’aba Producer bo mu Rwanda bagezweho mu gutunganya amashusho aho igisigaye ari igikorwa nyir’izina.

Yanditswe na Albert Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/01/2017
  • Hashize 8 years