Charly na Nina bagiye gukora ibitaramo bitatu ku mugabane w’i Burayi
- 22/02/2017
- Hashize 8 years
Charly na Nina bagiye gukora ibitaramo bitatu ku mugabane w’i Burayi.
Mu minsi ishize nibwo aba bakobwa bakubutse i Centrafrica mu gitaramo bari bahafite. Nyuma y’icyo gitaramo bakaba baranahuye na Brigitte Touadera umugore wa Perezida wa Centre Afrique Austin Archange Touadera.
Muri gahunda bihaye yo kwagura umuziki wabo bakora ibitaramo bitandukanye mu karere, muri Afurika no ku migabane yindi, Charly & Nina bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi ku itariki 04 Werurwe 2017 bavuye mu Rwanda tariki ya 28 Gashyantare 2017.
Kanda hano wumve indirimbo yabo
Mubitaramo bafite harimo icyo mu Bubiligi, mu Bufaransa kizaba tariki ya 14 Werurwe no mu Busuwisi tariki ya 18 Werurwe 2017.
Bakazagaruka mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2017 kwitegura ibindi bafite muri Canada n’ahandi hatandukanye bagiye batumirwa.
Ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma rishobora gutangira vuba, Muyoboke avuga ko ibikorwa byivugira. Yizera ko ntacyo batakoze.
Charly na Nina bagiye gukora ibitaramo bitatu ku mugabane w’i Burayi
Mu gihe cyose ababishinzwe bazabona ko Charly & Nina baryitabira bizaba ari amahire. Ariko nanone basanze batabikwiye ubwo nta kindi bakora bakomeza akazi kabo nkuko bisanzwe.
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw