Meddy agiye kuza mu Rwanda bidasubirwaho

  • admin
  • 06/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu minsi ishize amakuru yakomeje gucaracara impande n’impande bavuga ko Meddy yaba agiye kuza mu Rwanda gusa amakuru ahamye abantu bakabura aho bayakura, magingo aya amakuru nyayo ari hanze arahamya ko Meddy agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo binyuranye.

Nk’uko Meddy yabyemeje n’ubwo atarafata amatariki neza ariko mu minsi micye cyane agiye gutangira ibitaramo byo kumurika Album ye yise “Ni Jyewe Meddy”, nyuma y’igihe hari abanyarwanda batamubona akaba agiye kubiyereka mu mpande zitandukanye z’isi.

JPEG - 30.2 kb
Meddy wagiye muri America ajyanye na mugenzi we The Ben ntabwo bigeze barekera gukora umuziki nk’impano yabo, kuri ubu bageze ku rwego rushimishije

Meddy ati: “Ni Jyewe Meddy Tour izahera mu gihugu cy’u Bubiligi, ikomereze mu Bufaransa, mu Busuwisi, muri Canada, mu Buhinde, mu Bushinwa, i Burundi ndetse no mu Rwanda ari naho nzarangiriza. Amatariki sindayashyiraho neza ariko mu minsi micye amatariki ndayatangaza”

Meddy ariko ntiyashatse kuvuga byinshi ku bijyanye n’uko yazazana na mugenzi we The Ben mu Rwanda, gusa amakuru agera ku Umuryango.rw ni uko gahunda y’igitaramo bafite mu gihugu cy’u Burundi yo iteganyijwe kandi bazaba bari kumwe, bikaba bishoboka ko bazahita banazana mu Rwanda

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 06/07/2017
  • Hashize 7 years