Urban Boys munzira yogusenyuka kubera amakimbirane
- 18/10/2017
- Hashize 7 years
Urban Boys ni itsinda ryatangiye umuziki muri 2007 ritangiriye Huye, ritangira ari abasore batanu.Imyaka 10 irashize iri tsinda riri mu bari imbere mu muziki wo mu Rwanda ndetse barwanye intambara nziza yo kumenyekanisha umuziki wabo no hanze yarwo.
Urban Boys, ifatwa nk’itsinda riyoboye muzika yo mu Rwanda hagendewe ku ndirimbo zabo zikundwa n’abatari bake.
Nubwo ariko ari itsinda rikunzwe mu gihugu, ririmo umwuka mubi umaze imyaka umunani ushobora kurigeza ahakomeye ku buryo rishobora gutandukana burundu.
Gishamya cy’uwo mwuka mubi uri muri Urban Boys yabaye ukudatumirwa kwa Nizzo mu bukwe bwa Safi.
Icyo gihe nibwo abantu batangiye gukemanga imibanire y’abasore bagize iryo tsinda ubwo bajyaga mu bukwe bakabura Nizzo kandi atari akwiye kuburamo.
Hashize iminsi nibwo Nizzo yashyize hanze ubutumwa avuga ko atatumiwe. Ibyo byatumye bamwe bahamya ko Urban Boys iri mu marembera kuburyo bidatinze ishobora gutandukana burundu.
Abakunzi ba Urban Boys ariko ntibashyigikiye na gato gutandukana kw’iryo tsinda. Bamwe bavuga ko byaba ari agahomamunwa.
Tuyishimire Moise wabaye uharanira inyungu zabo wa mbere wa Urban Boys igitangira umuziki muri 2008, igikorera umuziki mu mujyi wa Huye, avuga atifuza kubona abayigize bashwanye.
Agira ati “Baramutse bashwanye, nicyo kintu cya mbere cyaba kimbabaje muri ‘showbiz’ Nyarwanda. Sinifuza ko bashwana, kuburyo niyo mbyumvise kuri Radio cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, mfunga amatwi.”
Akomeza avuga ko bagitangira ibya muzika ibintu byari byiza kuburyo nta cyari guteranya aba basore. Mu myaka itatu yamaranye nabo ngo yabona bashobora kuzasaza ari nk’abavandimwe bagikorana.
Ibibazo by’ubushyamirane no kutumvikana byashegeshe Urban Boy mu myaka umunani ishize, bifite umuzi ku gufunga umutwe kwa Safi na Nizzo.
Aba basore baranzwe no kutumvikana kugeza ubwo byabaye nk’umuco ko aba iyo batumvikanye baterana ibipfunsi bakanakomeretsanya.
Semuhungu Jean de Dieu uzwi nka Two Pac wabaye “Manager” wabo akanabashoraho amafaranga bagitangira umuziki, agaragaza ko abo basore bafunga umutwe cyane.
Agira ati “Nizzo ni umusore uba ashaka ko ibyo yumva nawe wahita ubyumva gutyo, kandi ntabwo ava ku izima. Safi nawe ntava ku izima. Akunda gusetsa no kuganira ariko afunga umutwe kandi iyo arakaye arabikwereka nta banga. Arivumbura agahita anabikwereka.”
Akomeza avuga ko na nyuma yo gutandukana nabo bagie gukorera mu mujyi wa Kigali we akaguma i Huye, Humble Jizzo yahoraga amwiyambaza kugira ngo aze gukiza Safi na Nizzo.
Two Pac ahamya ko Humble Jizzo ariwe wari nk’umuhuza wabo bombi kuko we yiyoroshya. Akavuga ko no kuba Urban Boys igeze iki gihe itarashwana, yabigizemo uruhare rukomeye.
Akomeza avuga ko ariko nubwo aba basore bagirana amakimbirane, ari abakozi cyane. Ahamya ko iyo biyunze bashyira hamwe bagatanga imbaraga zose bafite n’amafaranga kugira ngo bakore indirimbo zishimisha Abanyarwanda.
Aho ngo niho bigaragarira ubwo bajyaga gukorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga bo muri Uganda na Nigeria.
Alexis Muyoboke, wabaye mu myaka ya 2012 na 2013, avuga ko nawe yiboneye neza ko Safi na Nizzo bahoraga bashyamirana nta kindi bapfa uretse kwanga kuva ku izima.
Agira ati “Ni ibintu byabayeho ntabonye rimwe cyangwa kabiri, barateruranaga bakaremana inguma. Nabonaga wagira ngo amaraso y’abasore yabaryaga. Babyitaga ngo ni ugukomagurana.”
Akomeza avuga ko hari umunsi Urban Boys yagombaga kujya kuririmba mu irushanwa ry’isiganwa ry’amamodoka, Safi aza yakererewe maze bari mu modoka bagenda, Safi na Nizzo batangira kurwana umwe akomereka ku jisho.
Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko umwe ajya ku rubyiniro yambaye igitambaro gitwikiriye uruhande rumwe n’amadarubindi arinda imirasire y’izuba.
Biragoye kumenya impamvu nyamukuru ituma aba basore bashyamirana.
Urban Boys igitangira umuziki, Nizzo yari umuraperi Safi ariwe uririmba inyikirizo akunganirwa na bagenzi be.
Humble Jizzo we, uririmba ukwe kwihariye mu cyongereza, yabafashaga kwandika indirimbo hafi ya zose bakoze.
Iryo tsinda ritangiye gukomera Nizzo nawe yatangiye kuririmba bimwe mu bice by’inyikirizo kuburyo ngo hari igihe yarwaniraga kuririmba igitero cya mbere cy’indirimbo atumva uburyo buri munsi gihabwa Safi.
Umwe mu ba tunganya indirimbo bakoranye n’iri tsinda igihe kinini, avuga ko aha naho hashobora gushakirwa inkomoko y’amakimbirane.
Hari abandi basanga amakimbirane adashobora gutandukanya Urba Boys. Ahubwo ngo gutandukana gushobora guterwa nuko bamwe mu bagize iryo tsinda bashobora kujya kuba mu mahanga kandi mu bihugu bitandukanye.
Ibyo byemezwa na Eddie Claude Mudenge Hakizimana wabanye nabo akaba yari n’inshuti magara ya Safi Madiba.
Agira ati “Ndibuka ubwo muri 2013 batandukanaga Safi ahita akora indirimbo yitwa ‘Ndambiwe Agasuzuguro’, Nizzo nawe akora indi ndirimbo, Humble Jizzo niwe utarakoze indirimbo. Gusa nyuma abantu barongeye barabunga banakomeza umuziki hamwe”
Akomeza agira ati “Ku bwanjye rero mbona ikizatandukanya iri tsinda ari uko bamwe bazajya kuba hanze bitewe n’imiterere y’ingo zabo, ariko nibaguma mu Rwanda bazongera bakore nk’itsinda.”
Nizzo ntarashaka kugira ikintu na kimwe atangaza kuri uyu mwuka mubi uri muri Urban Boys.
Safi we aho aviriye mu “Kwezi kwa Buki” yabajijwe na Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Detante maze ahamya ko nta kizatandukanya iryo tsinda kuko ibyo kujya hanze we atabiteganya.
Agira ati “Ibikorwa by’itsinda ntabwo bishingiye ku bukwe bwange, kandi si ubwa mbere umwe muri twe yategura ibirori undi ntabijyemo kandi ibikorwa by’itsinda byarakomezaga.”
UMVA INDIMBO YABO YITWA Mama