Miss Uwase Hirwa waserukiye u Rwanda yiyerekanye mu ikanzu yirabura

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Uwase Hirwa Honorine waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Phillipines, biyerekanye mu mwambaro w’amakanzu maremare yo kurimbana.

Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’, yiyerekanye mu ikanzu y’umukara muri ibi birori byabereye ahitwa Landbank Auditorium mu Mujyi wa Manila. Mu gushakisha amanota muri iki cyiciro, abarushanwa biyerekanye mu mwambaro wo yahisemo agendeye ku bimubera.

Umudali wa zahabu uhabwa uwabaye uwa mbere mu kurimba mu ikanzu ndende wegukanywe n’umukobwa uhagarariye Puerto Rico witwa Karla Victoria Aponte, uw’ifeza uhabwa uwabaye uwa kabiri wambitswe Karen Bustos waturutse muri Mexico naho uw’umuringa uhabwa uwabaye uwa gatatu utwarwa n’uwitwa Le Thi Ha Thu wo muri Vietnam.

Umukobwa utorerwa kurimba mu ikanzu ndende ahabwa amanota hagendewe ku buryo yinjira mu cyumba biyerekaniramo, intambuko, kujyanisha, uko ahagarara ayambaye, icyizere agaragaza mu kuyigendamo ndetse n’ibindi bitandukanye bisuzumwa n’abagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Earth.

Uwase Hirwa uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kwegukana umudali mu cyiciro cyo kwiyerekana mu ikanzu ndende. Mu gihe amaze muri iri rushanwa, we na bagenzi be bamaze kurushanwa mu buryo butandukanye burimo kwerekana impano zihariye bafite, kwiyerekana mu mwambaro wo kogana n’indi yagenewe kujyana mu myidagaduro.

Usibye ibyo byo gusuzumwa mu bwiza abakobwa bitabiriye Miss Earth bakora ibikorwa bitandukanye byo kurengera ibidukikije muri Phillipines aho irushanwa ryabereye.

Abahatanira ikamba na Uwase Hirwa basigaje ibindi byiciro bikomeye birimo guhabwa amanota hagendewe ku bwiza bw’isura ndetse n’ubuhanga bafite hibanzwe ku birebana no kurengera ibidukikije nk’uko biri mu ntego z’abategura Miss Earth.

Uzegukana ikamba azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Irushanwa rya Miss Earth muri uyu mwaka rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi.



  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years