Miss Uwase aramutse yegukanye Miss Earth 2017 yahembwa angahe
- 26/10/2017
- Hashize 7 years
Mu irushanwa rya Miss World 2017 riri kuba ku nshuro ya 67, rikaba rimaze iminsi mike ritangiye, Miss Elsa ari guhatana na Banyampinga 130 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Bose barahatanira ikamba rifite agaciro gakomeye kandi rifite ibihembo biri ku rwego rwo hejuru. Biteganyijwe ko uzegukana iryo kamba azatangazwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.
Urubuga rwa Interineti rwitwa missosology.info, rusesengura amarushanwa y’ubwiza akomeye abera ku isi, rutangaza ko uwegukanye iryo kamba ahabwa igihembo cy’amapawundi ibihumbi 100, abarirwa muri miliyoni 112RWf.
Uretse ayo mafaranga ahabwa, anahabwa imyenda itandukanye yo kwambara ifite agaciro k’amapawundi ibihumbi 40, abarirwa muri miliyoni 44RWf.
Iyo myenda ahabwa ni iya amasosite akomeye akora imyenda aba ashaka ko ayamamariza.
Anahabwa kandi imirimbo yo ku mubiri irimo amaherena, imiringa, inigi n’ibikomo, ifite agaciro k’amapawundi agera mu bihumbi 30, abarirwa muri miliyoni 33RWf. Miss World kandi ahabwa umuntu wihariye umwitaho mu myambarire.
Miss World anahabwa inzu yo kubamo yo mu rusisiro rwitwa Dulwich, mu mujyi wa Londre mu Bwongereza. Inzu imeze nk’iyo muri ako gace ikodeshwa amapawundi arenga 3000 ku kwezi, abarirwa muri miliyoni 3RWf buri kwezi.
Aho niho aba mu gihe cy’umwaka amara yambaye ikamba rya Miss World.
Miss World kandi afashwa gutembera mu bihugu bitandukanye byo ku isi, akabona n’andi mahirwe atandukanye kubera iryo kamba yambaye.
Ikamba rya Miss World naryo rirahenze kuko rifite agaciro k’ibihumbi 750 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 629RWf, nkuko urubuga rwa thetrendingfacts.com
Iryo kamba rigizwe n’amabuye y’agaciro arimo Zahabu, Silver n’indi mitako isa n’ubururu bituma uyambaye aberwa. Kuri ubu uwambaye iryo kamba ni Stephanie Del Valle wo muri Puerto Rico.
Miss Uwase Hirwa Honorine nawe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizwi ku izina rya Miss Earth.
Iri rushanwa riri muri ahenze ku isi, biteganyijwe ko uzegukana iryo kamba azatangazwa ku itariki ya 04 Ukwakira 2017.
Uwegukanye iryo kamba ahabwa igihembo cy’Amadolari y’America abarirwa mu bihumbi 30, abarirwa muri miliyoni 25RWf.
Miss Uwase Hirwa Honorine nawe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizwi ku izina rya Miss Earth na bagezibe
Guhera mu mwaka wa 2008, uwegukanye ikamba rya Miss Earth ahabwa imirimbo yo ku byakozwe n’uruganda rwitwa Ramona Haar Fine Jewelry ruherereye muri Florida ho muri America.
Iyo mirimbo iba ifite agaciro k’ibihumbi 25 by’amadorali y’America, abarirwa muri miliyoni 20RWf.
Ikindi ni uko ikamba rya Miss Earth ariryo rihenze ku isi. Urubuga thetrendingfacts.com ruhamya ko iryo kamba rifite agaciro k’ibihumbi 950 by’Amadolari y’Amerika, abarirwa muri miliyoni 796RWf.
Kuba rihenze ngo ni uko rigizwe n’amabuye y’agaciro menshi arimo Diamonds, Zahabu, Silver n’indi mitako ihenze. Kuri ubu uwambaye iryo kamba yitwa Katherine Espín wo muri Ecuador.
Miss World na Miss Earth ni amarushanwa y’ubwiza ateguranwa ubuhanga n’ubushoshozi buri hejuru kandi ashorwamo amafaranga menshi atangwa n’amakompanyi akora ibintu bitandukanye ku isi.
Miss Uwase Hirwa Honorine nawe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizwi ku izina rya Miss Earth na bagezibe
Icyo agamije muri rusange ni ugukora ibikorwa by’urukundo no gukangurira abantu gukora ibikorwa runaka bifitiye isi akamaro.
Nka Miss World ikora ibikorwa by’urukundo byo gufasha abana bafite ubumuga n’abandi bana babayeho nabi. Bivuze ko utsindiye ikamba rya Miss World yibanda gukora ibyo bikorwa.
Miss Earth ikora ibikorwa byo gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Utsindiye ikamba rya Miss Earth yibanda gukora ibikorwa bibungabunga ibidukikije.
ufite ikamba rya Miss World