Umugore wa Katauti yasengewe Iburundi reba VIDEO

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 7 years
Image

Oprah yasuye umuryango wa Ndikumana Katauti mu Burundi nyuma y’iminsi ishize uyu mukinnyi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Uwoya wamamaye nka Oprah kubera filime yari amaze iminsi itanu hanze ya Tanzania mu mihango yo kunamira bwa nyuma uwahoze ari umugabo we Ndikumana Hamad Katauti. Yabanje gusura abavandimwe ba nyakwigendera basigaye mu Rwanda akomereza i Burundi ku ivuko rya Ndikumana Katauti.

Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Irene Uwoya[wamamaye nka Oprah] n’umwana we Krish Ndikumana ndetse na nyina basuye imva ya Katauti bamwunamira bwa nyuma banahavugira isengesho.

Uyu mugore n’abamuherekeje bahise bakomereza mu Burundi gusura ababyeyi ba Katauti. Oprah yashyize kuri Instagram video ngufi imugaragaza asabirwa umugisha wa kibyeyi na Katauti[se wa Ndikumana Hamad]. Nyuma yo kumusabira umugisha bahise bahoberana.

Yagize ati “Ndagushimiye mubyeyi ku migisha wansabiye…Mbashimiye byimazeyo uburyo mwanyakiriye neza mukanarenzaho kunsabira imigisha. Imana iguhe umugisha cyane, tuzongera tubonane, ndabakunda mwese kandi musigare amahoro. Imana ni nziza!! Mwarakoze cyane Burundi…”

Nyuma y’aya mashusho Oprah Uwoya yashyizeho andi mafoto ari kumwe n’abo muri uyu muryango wa Katauti yandikaho amagambo agira ati “Ni wowe niringiye Iruhuko ridashira Papa Krish.”

Irene Pancras Uwoya[ubu usigaye witwa Sheilla nyuma yo kurushingana na Dogo Janja] afite umwana w’umuhungu witwa Ndikumana Krish yabyaranye na Katauti. Mbere y’uko uyu mugabo apfa bari bamaze iminsi barebana nabi hashingiwe ku magambo bandikiranye ku mbuga nkoranyambaga.

Urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti rwashegeshe abatagira ingano

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 7 years