70% by’abo COVID-19 yica barwaye indwara zitandura-Dr. Ngamije

  • Ruhumuriza Richard
  • 26/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

“Kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura (NCDs) ni ukugabanya n’iza COVID-19”, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Dainel  mu nama mpuzamahanga yiga ku buzima yitabiriye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020.

Uko imyaka ishira indi igataha, indwara zitandura zikomeza kuba ikibazo ku mibereho ya muntu. Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), abantu basaga miriyoni 41 bicwa n’izo ndwara buri mwaka.

Abagera kuri miriyoni 15 bahitanwa na zo baba bari hagati y’imyaka 30 na 69, ndetse hejuru ya 85% by’abapfa bose baturuka mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Abarenga miriyoni 17.9 bicwa n’indwara z’umutima (cardiovascular disease), abagera kuri miriyoni 9 bakicwa na Kanseri, abagera kuri miriyoni 3.9 bakicwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, naho abagera kuri miriyoni 1.6 bakicwa na Diyabete.

Mu Rwanda, imibare itangazwa n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko 46% by’abapfa muri rusange bazira indwara zitandura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije, yavuze ko uretse kuba izo ndwara ari ikibazo gisanzwe gishakirwa ibisubizo birambye, kuri ubu Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyabaye ingorabahizi kuko icyo cyorezo gifashe umurwayi wimwe muri izo ndwara isya itanzitse.

Yashimangiye ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’abatwarwa ubuzima na COVID-19 baba bafire imwe mu ndwara zitandura.

Yagize ati: “Hejuru ya 70% by’imfu zose za COVID-19 ziba zitewe n’indwara zitandura. Abantu banduye COVID-19 baba bafite ibyago byo kuzahara cyangwa bagapfa mu gihe baba basanganywe byibuze imwe mu ndwara zitandura. Nitwirinda, tukagabanya ndetse tukavura izo ndwara zitandura ubu, tuzaba tugabanyije n’imfu za COVID-19.”

Muri iyo nama ngarukamwaka, ubusanzwe ihuza abayobozi ku rwego mpuzamahanga barimo abanyeporitiki, abashakashatsi, abahanga mu bya siyansi, abacuruzi na sosiyete sivile guhera mu 2009, Minisitiri Dr. Ngamije yabonye amahirwe yo kugaragaza gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu yo guhangana n’indwara zitandura mu Rwanda.

Iyo gahunda igaragaza mu buryo burambuye uko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa ingamba rwiyemeje gushyira mu bikorwa ngo rugere ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), binyuze mu kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura kugera kuri 1/3 bitarenze mu mwaka wa 2030.

Minisitiri Dr. Ngamije yasobanuye ko ibihugu bimwe na bimwe biri mu nzira nziza mu kugera ku ntego yo kugabanya imfu zituruka ku ndwara zitandura, haba ku bagore no ku bagabo, bitarenze mu 2030.

Yashimangiye ko gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu izafasha u Rwanda gutera intambwe iruseho mu kurwanya indwara zitandura

  • Ruhumuriza Richard
  • 26/10/2020
  • Hashize 4 years