Ingabo z’u Rwanda zungutse abandi basirikare

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/09/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu muri iki kigo.Abasoje aya mahugurwa bagaragarije abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango ubumenyi butandukanye mu bya gisirikare bahawe buzabafasha kuzuza neza inshingano za buri munsi.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ukaba kandi wari witabiriwe n’abandi ba ofisiye mu nzego zitandukanye muri RDF.

Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimye abarangije amasomo umuhate no kwihangana bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa byatumye bayarangiza neza. Yabahaye ikaze mu Ngabo z’u Rwanda ndetse abasaba kurushaho gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’Abaturage.

Yabasabye kurangwa n’ingangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda, barushaho kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi.

Abasoje aya mahugurwa bashimangiye ko biteguye gufatanya na bagenzi babo basanze mu kazi kurinda umutekano w’igihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/09/2024
  • Hashize 4 weeks