• Ubwanditsi Muhabura
  • 16/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’Uburezi yahaye ibihembo abanyeshuri 30 bo mu mashuri abanza baturutse mu turere 30 tw’Igihugu batsinze amarushanwa yo gushushanya ibihangano bisobanura akamaro k’ Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza .

Aya marushanwa yatangijwe ku wa 10 Gicurasi 2022 , akaba yaritabiriwe n’ibigo by’amashuri abanza bya Leta n’ibyigenga byo hirya no hino mu ihugu bigera ku 1,298, kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa 6.

Yakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha akamaro ko kuba u Rwanda ruri muri Commonwealth. Abatsinze bahawe ibikoresho bizajya bibafasha kwagura impano zabo zo gushushanya.

Twagirayezu Gaspard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye wayoboye uyu muhango, yashimye abatsinze amarushanwa, yagize ati: “Ibi bishishanyo biragaragaza ko mufite impano”.

Yakomeje asobanura ko aya marushanwa ari mu ruhererekane rw’ibikorwa iyi Minisiteri yatangiye mu bihe bishize mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi kuri Commonwealth, abayitabiriye bakaba barabonye umwanya wo kugaraza inyungu zo kuba muri uyu muryango ariko banagaragaza impano zabo.

Yagize ati: “ Twabasabye ko buri wese akora igihangano kuri buri ndangagaciro y’umuryango wa Commonwealth babihuje n’iterambere ry’u Rwanda”.

Aya marushanwa abaye mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.

Ni inama iba buri myaka ibiri, ikakirwa na kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Yatangiye guterana guhera mu mwaka wa 1975 kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo yateraniraga mu Bwongereza ku nshuro ya 25 ari na yo iheruka.

Kuri ubu u Rwanda ni rwo rugiye kuyakira ku nshuro ya 26, imyiteguro ikaba igeze kure.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/06/2022
  • Hashize 2 years