2025: Ndagira ngo mbizeze ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bizahora iteka birinzwe -Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/01/2025
  • Hashize 3 days
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yijeje Abanyarwanda ko mu gihe mu Karere hakomeje kugaragara umutekano muke umutekano w’igihugu uzahora urinzwe mu mbaraga zose byasaba, ahamagarira ibihugu byo mu Karere gushaka igisubizo kirambye gikuraho impamvu shingiro.

Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2024 yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kaabiri tariki 31 Ukuboza 2024, aho yafashe umwanya wo kubifuriza umwaka mushya wa 2025 w’ibyishimo n’uburumbuke.

Perezida Kagame yagize ati: “Ikibabaje ni uko dukomeje kubona umutekano muke mu Karere kacu, ahegereye imipaka yacu. Ndagira ngo mbizeze ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bizahora iteka birinzwe mu mbaraga zose byasaba.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko inzira z’ubusamo n’ibisubizo by’agahe gato bidashobora gukemura iki kibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka n’imyaka cyibasiye Akarere.

Ati: “Hakwiye kubaho igisubizo cyumvikana gikemura impamvu shingiro mu gihe gito n’igihe kirekire, ari na byo bikwiye gutanga igisubizo cy’amahoro arambye ku baturage bose bo mu Karere. Ibyo ni ingirakamaro kuri twebwe twese nta n’umwe uvuyemo. Nta mahoro ashoboka kuri bamwe mu gihe abandi batayafite, twese dukeneye amahoro amwe.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhagarara mu kuri kw’amateka kurebana n’ikibazo cy’Abanyarwanda kandi ko batazemerakwitwa abo batari bo.

“Ntushobora gutegereza ko abandi bafuteza imbere”

Perezida   wa Repubulika y’u Rwanda yongeye gushimangira ihame riyoboye iterambere ry’u Rwanda ari ryo kwigira no kwishakamo ibisubizo, aho yagaragaje ko ntawukwiye gutegereza umucunguzi uzava ahandi yirengagiza inshingano afite mu kwiteza imbere.

Ati: “Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku ihame ritagoye kumvikana ariko ry’ingenzi. Ntushobora gutegereza ko abandi bazaguteza imbere wowe ubwawe udashyize imbaraga muri ibyo bikorwa by’iryo terambere.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rusoje umwaka neza rwinjira mu mahirwe mashya yo kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), akaba ari amateka yanditswe kuko ari bwo bwa mbere yabereye ku Mugabane w’Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka unasoje kandi u Rwanda rutangaje ubushake bwo kugira uruhare rufatika mu kuzana amarushanwa y’imodoka akomeye muri Afurika azwi nka Formula 1 (F1) Grand Prix .

Ati: “Ubu bushake burebana no kubyaza umusaruro imbaraga za siporo mu kuyobora iterambere ry’ubukungu no guharanira ko buri Munyarwanda ashobora kungukira muri iyo nzira, akabaho ubuzima bumwungura kandi bwuzuye.  Duterwa ishema no kureba kure kubera ko bishoboka, ndetse bikaba n’inzira ihebuje izindi yo kubamo ubuzima bwacu. Mu buryo bwose biri mu mbaraga n’ubushobozi bwacu.”

Impanuro ku rubyiruko

Perezida Kagame yahanuye urubyiruko arwibutsa ko Igihugu kibitezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera ishimishije itari yatekerezwa kugeza n’uyu munsi.

Ati: “Ku rubyiruko rwacu, tubitezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza.”

Muri ubu butumwa busoza umwaka kandi, Perezida Kagame yongeye gushimangira ibikorwa by’ingenzi byaranze umwaka wa 2024 aho u Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwizihiza isabukuru ya 30 yo Kwibohora  

Ati: Ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka. Reka rero twese hamwe dukomeze muri iyi nzira.”

Perezida Kagame kandi yanagarutse no ku matora y’Abadepite n’Umukuru w’Igihugu yagenze neza, aboneraho gushimira ABanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku nkunga ntagereranywa batanze kugira ngo ayo matora agende neza.

Ati: “Amatora aheruka yagenze neza, yongera gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye abayobozi babo n’inzego z’Igihugu. Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe, iyo nkunga iba ikenewe.”

Yongeyeho ko muri uyu mwaka Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza, na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere, abasaba gufatanya bose kugira ngo ibyo bigerweho.

Ku bitaragenze neza, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo binyuranye igihugu cyanyuzemo, by’umwihariko icyorezo cya Marburg cyahitanye ubuzima bw’abantu 15 muri 66 bacyanduye, umubare cyahitanye mu Rwanda ukaba uri hasi cyane ugereranyije n’ubukana cyagiye kigaragaza mu bindi bihugu.

Perezida Kagame yifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo, ashimira abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda bitanze iki cyorezo kikarandurwa mu gihugu mu gihe gito cyane kandi gihitanye abantu bake cyane mu mateka yacyo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/01/2025
  • Hashize 3 days