VIDEO-Koffi Olomide yongeye kwibasira igitsina gore biteza impagarara

  • admin
  • 05/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

kIFFI Olomide, Umuririmbyi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwibasira umwe mu bakobwa bamubyinira amukurura umusatsi ku rubyiniro biteza impagarara benshi bibaza impamvu uyu muhanzi akunze kurangwa n’ubugome nk’ubu. ibi akaba yabikoze mu gitaramo yakoreye i Burundi.

Koffi Olomide yagezemu Burundi mu mpera z’icyumweru gishize hanyuma ku itariki ya 30 Kamena 2017 akorera igitaramo gikomeye ahitwa Zion Beach mu gace ka Kabondo. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abafana ibihumbi biganjemo abo mu Burundi gusa hari n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bacyitabiriye.

Kuwa 1 Nyakanga 2017, Koffi Olomide yakoreye ikindi gitaramo ahitwa EFI Nyakabiga, ikinyamakuru Akeza Net cyatangaje ko muri iki gitaramo abafana bishimiye ku rwego rukomeye umuhanzi Koffi Olomide gusa yaje gutungurana ahohotera umwe mu bakobwa bamubyinira mu maso y’abafana be.

Koffi Olomide ngo yakuruye uyu mukobwa imisatsi amuziza ko yamwiganye akajya gusuhuza abafana [ubwo bari ku rubyiniro] bakanamuha amafaranga. Mu mashusho yashyizwe hanze Koffi Olomide aririmbira i Burundi, hari aho agace agaragaramo akurura uyu mubyinnyi wahice acika intege ntiyongera kubyina.

Aya mashusho amaze kujya hanze, abakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kunenga imyitwarire ya Koffi Olomide. Uyu muhanzi ushinjwa kongera guhohotera umubyinnyi we ngo azahita aza mu Rwanda narangiza igitaramo agomba gukorera i Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017.

Ni nyuma y’uko hari hashize umwaka akubise undi mubyinnyi we ubwo bari barimo gusohoka mu kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Ibi byaviriyemo Koffi Olomide w’imyaka 60 gufungirwa muri Kenya igihe gito nyuma yirukanwa muri iki gihugu ageze n’iwabo i Kinshasa afungwa hafi icyumweru.

Mu mwaka wa 2012, Koffi Olomide yatawe muri yombi muri RDC aryozwa gukubita no kwambura uwari umujyanama we Diego Lubaki., icyo gihe yakatiwe amezi atatu y’igifungo gisubitse.

Muri 2008 nabwo yakubise umunyamakuru wafataga amashusho ya Televiziyo yigenga ya RTGA, yanamennye ibikoresho bye ubwo bahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe ikibazo cyakemuwe mu bwumvikane busesuye.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 05/07/2017
  • Hashize 7 years