Udushya: Kamonyi haravugwa umusore wuriye ipoto y’amashanyarazi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 witwa Kwizera Saleh, wuriye ipoto y’amashanyarazi umuriro umufashe Polisi imutabara atarashiramo umwuka.

Ni amakuru yamenyekanye saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, aho uwo musore bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yuriye iyo poto umuriro umufashe amanurwa akiri muzima, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabitangarije Kigali Today.

Ati “Uwo musore bikekwa ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, yuriye ipoto itwara umurimo mwinshi uramufata turatabara ku bufatanye na REG, aramanurwa ariko yakomeretse cyane ajyanwa ku bitaro bya Rukoma”.

Arongera ati “Abaganga bari kumwitaho, ibindi turabimenya neza tumaze kumenya icyo abaganga bavuga”.

SP Habiyaremye yagize ubutumwa agenera abaturage ati “Abaturage ubundi tubabwira ko bagomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyabatera impanuka, bakamenya ko amashanyarazi ari ikintu cyo kwitondera afata kandi yica”.

Arongera ati “Mu gihe babonye hari umuntu ushaka kurira ipoto y’amashanyarazi kubera impamvu zitandukanye, abahari badakwiye kubirebera, mu gihe bamenye n’amakuru y’umuntu ufite uwo mugambi, ayo makuru agatangwa agakumirwa ibyago nk’ibingibi bitaraba”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 9 months