Zlatan Ibrahimovic yamaze guhamya iby’Urugendo rwe muri Manchester United

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years

Rimwe mu mabanga yari ahishwe mu isi ya ruhago ryamazwe kumenwa na nyir’ubwite. Mu masaha ya nyuma ya saa sita niho Zlatan Ibrahimovic agiye kuri Instagram ye maze yiyemeza kumara abakunzi be hamwe n’ab’ ikipe ya Manchester United amatsiko. Ni mu ifoto yashyize ahagaragara yandikama amagambo yemeza ko ari umukinnyi wa Manchester United. Uyu mugoba w’igihangange ariko uri mu za bukuru, atangaje ibi mu gihe ubundi nga muri gahunda byari kuzatangazwa ku munsi wo kuwa mbere Nyakanga.

Ni inkuru imaze gutaha imitima y’abakunzi ba Manchester United batari bake kuko uyu mugabo ngo ni urufunguzo bari bakeneye. Batangiye ku musingiza baririmba ko aje kubibutsa Eric Cantona. Ni igitego umutoza Jose Mourihno atsinze andi makipe yamwifuzaga. Uyu ni umwe mu bakinyi bavugwaga muri iyi kipe. Uwitezwe ugiye gukurikiraho yaba ari Henrick Miktarian bivugwako bitarenze iki cyumweru ibye byose biraba byamaze kujya hanze cyane ko nawe yamaze kugaragaza bidasubirwaho ko atifuza kuguma mu ikipe ye ya Borussia Dortmund.

Undi ngo bategereja nk’umwami ni umufaransa Paul Pogba kuva mu Butaliyani mu ikipe ya Juventus de Turin. Gusa we biracyari birebire kuko amakipe y’ibihangange mu burayi yose yamuhagurukiye. Ku isonga hari FC Barcelona ndetse nawe akaba yaratangaje ko ngo ariyo kipe afite mu nzozi ze. Indi kipe irikumugenda runono no Real Madrid. Aha ho ngo umuyobozi wayo Florantino Perez yabajije Zinedine Zidani niba yashimye Pogba nga ubundi bavungure Banki. Ni ugutegereza tukamenya niba Mourihno azahigika ibi bigugu maze akegukana uyu musore.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years