Zimbabwe:Umugore wa Visi Perezida Chiwenga yatawe muri yombi

  • admin
  • 16/12/2019
  • Hashize 4 years

Inzego z’umutekano za Zimbabwe zataye muri yombi umugore wa Visi Perezida wa Zimbabwe witwa Marry Mubaiwa zimukurikiranyeho gucuruza fraud no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Mubaiwa ni umugore wa General Constantino Chiwenga wahoze ari umugaba w’ingabo za Zimbabwe ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Robert Mugabe, akaba ari nawe wamukuye ku butegetsi mu mahoro, bukaza gufatwana Emerson Mnangagwa.

Ibucukumbuzi bwakozwe na Komisiyo ya Zimbabwe ishinzwe kurwanya ruswa ryasanze Marry Mubaiwa yarakoreshe umutungo wa Leta mu bucuruzi bwa magendu bityo Kimisiyo isaba Polisi kumuta muri yombi.

Yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 14, Ukuboza, 2019 bikaba biteganyijwe ko ari bwitabe urukiko kuri uyu wa Mbere taliki 16, Ukuboza, 2019.

Umuvugizi w’iriya Komisiyo witwa John Mukamure yirinze kugira ibindi atangaza ku ifatwa ry’uriya mugore.

Komisiyo ayoboye ifite akazi gakomeye ko gukurikirana abantu bavugwaho ruswa kandi biganjemo abari mu myanya ikomeye ya Politiki, Polisi n’ingabo.

Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko igitutu iriho kiraterwa n’uko umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International uvuga ko Zimbabwe ihomba miliyari1$ buri mwaka kubera ruswa.

Hari raporo y’iriya Komisiyo ivuga ko Mubaiwa yohereje $919,000 muri Africa y’epfo mu buryo budakurikije amategeko y’ubucuruzi, we akemeza ko yari amafaranga yo kugura ibicuruzwa byari bikenewe muri Zimbabwe.

Marry Mubaiwa ariko ahakana ibyo ashinjwa n’iriya Komisiyo. Uyu mugore kandi afunzwe mu gihe bivugwa ko ashaka gutandukana n’umugabo we Gen Chiwenga.

Basanzwe bafitanye abana babiri ariko Chiwenga yari amaze amezi ane mu Bushinwa yivuza inyama y’igicamakoma amaze igihe arwaye.

N’ubwo iriya Komisiyo hari abavuga ko irimo gukora akazi gakomeye, abayinenga bo bavuga ko ubwisanzure bwayo mu kazi buzakomwa mu nkokora n’uko uyiyoboye mu rwego rw’amategeko, Loice Matanda-Moyo, ari umugore wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe witwa Sibusiso Moyo, akaba ari inkoramutima ya Perezida Emmerson Mnangagwa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/12/2019
  • Hashize 4 years