Zimbabwe:Umugore wa Minisitiri w’intebe yabujijwe gukoresha imbuga nkoranyambaga

  • admin
  • 01/12/2019
  • Hashize 4 years

Visi Perezida wa Zambabwe Constantino Chiwenga byamaze kwemezwa ko yabujije umugore we gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe uyu mugore yari asanzwe akoresha instagram yonyine ayishyiraho amafoto y’umuryango wabo,aya business ariko nayo umugabo we yarayimubujije kandi ntakwisobanura.

Umugore wa visi perezida cyangwa (Second Lady) wa Zimbabwe,Mary nyuma yaje kwemeza ko yihanangirijwe n’umugabo we kutazongera gukoresha imbuga nkoranyambaga zose zibaho.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily News on Sunday,Mary yemeje ko atakiri atagikoresha cyangwa atakiri umukunzi wa Fecebook cyangwa Twitter.

Yagize ati“Sinajya ku mbuga nkoranyambaga,si ndi kuri Fecebook,niberaga kuri Instagram yonyine,none umugabo wanjye yarambwiye ngo nyifunge kandi narabikoze”.

Akomeza agira ati”Si ndi kuri Twitter,nta nahamwe ndi.Umugabo wanjye yarambwiye ati”[ niba ushaka kubaho wishimye,gendera kure guhora wishakisha kuri interineti,ntujye ku mbuga nkoranyambaga uzabaho neza mu buzima wishimye].Bityo mbayeho mu buzima nishimye nta kintu nakimwe nkoresha muri ibyo”.

Abayobozi benshi bakuru muri guverinoma y’ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF bari basanzwe barwanya imbuga nkoranyambaga nk’uwahoze ari perezida w’iki gihugu Robert Mugabe by’umwihariko yategetse abayobozi kuzirinda.

Gusa uku kubabuza kwagaragaye nk’aho ntacyo kumaze kuko nk’uwahoze ari mu baminisitiri, Jonathan Moyo,yakoreshaga twetter cyane ahangana ndetse anagaragaza ibyiza bya politike yabo ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuva ubwo Emmerson Mnangagwa yageraga ku butegetsi amaze guhirika ubutegetsi bw’umukambwe Mugabe mu 2017,guverinoma ye yakomeje kugaragaza ko kubuza abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga ntacyo bimaze ahubwo yagerageje kuzikoresha cyane kugira ngo izamure ibikorwa byayo ndetse no gukwirakwiza icengezamatwara yayo.

Ni ku bw’iyo mpamvu Perezida Emmerson Mnangagwa yashishikarije n’urubyiruko rushyigikiye ubutegetsi, gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo babashe gukwirakwiza hose icengezamatwara y’ubutegetsi bwe.

Aba bakaba bihurije mu kiswe ’Varakashi’ byaturutse ku nteruro Mnangagwa akunda gukoresha igira iti ’’Varakashei pa Social Media Ipapo” ugenekereje mu kinyirwanda bishatse kuvuga ngo”bakurikire ku mbuga nkoranyambaga n’ingufu nyinshi kandi ubatsinde”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/12/2019
  • Hashize 4 years