Zimbabwe: Umudepite akurikiranweho gutuka umugore wa Perezida ngo ni umusazi

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years

Umudepite wo mu Ishyaka rya ZANU-PF rya Perezida Robert Mugabe, kuri uyu wa mbere yitabye urukiko, aho ashinjwa “gutuka” umugore w’uyu mukambwe ngo ni umusazi.

Umushinjacyaha Listen Nare yabwiye urukiko ko Justice Wadyajena w’imyaka 35 yabwiye undi murwanashyaka na we wo muri ZANU-PF ati “uri umusazi cyo kimwe n’uwo mugore uri kuri iyo foto.” Ubwo bari mu nama ngarukamwaka ya ZANU-PF uwo murwanashyaka witwa Jimayi Muduvuri yari afite ifoto ya Grace Mugabe, ahamagarira abantu kumushyigikira. Ubusanzwe Grace Mugabe bivugwa ko yiswe umusazi asanzwe yitwa “mama” n’abambari ba ZANU_PF. Ku mushinjacyaha Listen Nare, “iyo mvugo yuje ibitutsi”, bityo uwayikoresheje akaba akwiye kubiryozwa.


Bepite Justice Wadyajena Ushinjwa gutuka Grace Mugabe: Photo interneti

Depite Wadyajena ushinjwa gutukana, ari mu bo bivugwa ko ashyigikiye ko Visi-Perezida Emmerson Mnangagwa azasimbura Mugabe ku butegetsi, mu gihe uwo Maduvuri watukanywe na Grace Mugabe we ari umucuruzi, bikaba bivugwa ko we ari mu itsinda ry’abarwanya ko Mnangagwa asimbura uyu muperezida ushaje kurusha abandi muri Afurika. Robert Mugabe ayobora Zimbabwe kuva mu mwaka wa 1980, akaba ataragira uwo agena nk’umusimbura we, mu gihe asumbirijwe n’ubusaza kuko afite imyaka 91 y’amavuko. Ishyaka rye riravugwamno gucikamo ibice, aho hari impande zishyamiranye kubera gushaka kumusimbura, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru bikomeza bibitangaza.

Depite Wadyajena yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate y’Amadolari y’Abanyamerika 800, bikaba biteganyijwe ko azatangira kuburanishwa kuwa 5 Mutarama 2015.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years