Zimbabwe ntihuza na Afurika y’Epfo ku itabwa muri yombi rya Grace Mugabe

  • admin
  • 23/12/2018
  • Hashize 5 years

Guverinoma ya Zimbabwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza yavuze ko itazohereza Grace Mugabe, umugore w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe, ushakishwa n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo ku cyaha cyo guhohotera Umunyamideri ashinjwa gukora mu 2017.

Minisitiri w’itangazamakuru wungirije wa Zimbabwe, Energy Mutodi, yoherereje ibaruwa igaragaza ko batakiriye impapuro zo kohereza Grace Mugabe urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg rwasabye ko yoherezwa.

Mutodi akaba yavuze ko batazemera ko Grace Mugabe ateshwa umutwe cyangwa afatwa nabi, ari nako yanenze ubutabera bwa Afurika y’Epfo kuba bwongeye gufungura ikirego cyamaze gufungwa mu maso y’ubutegetsi bwa Harare.

Grace Mugabe yashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi kuwa 13 Ukuboza ashinjwa gukubita bikomeye umunyamideri w’imyaka 21 wo muri Afurika y’Epfo witwa Gabriella Engels.

Bikavugwa ko Grace Mugabe icyo gihe yakubitishije uyu munyamideri urutsinga rw’amashanyarazi ubwo yari amusanganye n’abahungu be babiri muri imwe mu mahoteli yo muri Sandton bari bacumbitsemo.

Engels akaba yarakomerekejwe mu gahanga n’inyuma ku mutwe ubwo yakubitwaga nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews isoza ivuga.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/12/2018
  • Hashize 5 years