Zimbabwe: Grace Mugabe yatangaje ko Umugabo we azayobora ari no mu gituro

  • admin
  • 26/05/2016
  • Hashize 8 years

Umugore wa Perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2016, yatangaje ko Perezida Mugabe ari ntasimburwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu azakomeza kuyobora iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika ndetse ko n’iyo yapfa igituro cye kizakomeza kuyobora.

Ibi uyu mugore yabivugiye imbere y’ibihumbi n’ibihumbi by’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF ndetse n’abafatanyabikorwa babo bari bahuye mu rwego rwo gushyigikira Perezida Mugabe mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2018. Yagize ati”waratoranyijwe ngo utuyobore kuko urihariye. Mu bihe byashize twahuye n’ibikomeye ariko kubera ubuhanga bwawe n’ubushobozi ufite, abaturage bazi ko uri umunyakuri kandi uhagarariye abanya Zimbabwe ndetse n’abanyafurika muri rusange. Nk’abagore tukuri inyuma tuzagushyikira kuko uri mudasimburwa n’iyo wapfa igituro cyawe kizagumya kituyobore kandi n’igituro cyawe kizashyirwa mu ntwari.”

Grace yakomeje avuga ko umugabo we yatoranyijwe n’Imana kandi ari umuyobozi w’ingenzi unakunzwe n’abanya Zimbabwe ndetse n’abanyafurika muri rusange. “Buri umwe wese hano akunda Zanu PF, yaba afite Camera cyangwa yandika. Twebwe nk’urugaga rw’abagore twishimiye ubuyobozi bwawe kuko nta go uzamura ibendera rya Zimbabwe gusa ahubwo uzamura n’irya Afurika kandi watoranyijwe n’Imana kuko uri umwizerwa kuri yo, yagutoranyije mbere y’uko uvuka.”

Ibi Mugabe Grace abivuze nyuma y’uko mu minsi yashize Perezida Mugabe yatangaje ko umugore we ashaka kumuhirika ku butegetsi(Coup d’Etat).

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/05/2016
  • Hashize 8 years