Zimbabwe: Abanyarwanda babiri bafatiwe kukibuga cy’Indege bambukana amafaranga mu buryo butemewe
- 07/06/2016
- Hashize 8 years
Abanyarwanda babiri bafatiwe Ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu cya Zimbabwe mu mujyi wa Harare bivugwa ko bashakaga kwambukana amafaranga y’amadorali ku buryo butemewe maze bahita babagwa gitumo barabafata.
Aba bagabo bakaba babafatanye amafaranga asaga ibihumbi 87,400 by’amadolari, bakaba bari bagiye kubisohora mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’igihugu cya Zimbabwe. Umuvigizi wa Polisi yo muri Zimbabwe yavuze ko uburyo bafashe aba bantu byari bitoroshye, kuko ngo bari bambaye amasogozi maremare maze mo imbere mu masogisi hafunzemo amafaranga bayarengeje imyambaro, aba polisi bababonye byabateye urujijo maze bahita bagira amatsiko yo kubasaka ngo barebe ibintu bibyimbye mu maguru yabo. Yakomeje avuga ko mu kubasaka basanze bambaye amasogisi maremare bayarengejeho amafaranga menshi y’amadorali, niko guhita babafata.
Aba basore bakaba ngo bari bakatishije amatike yerekeza mu gihugu cya Ethiopia, maze bitewe nukuntu kujyenda byari byabananiye polisi ihita ibacyeka ndetse iranabafata, kurubu bakaba bafungiye muri Zimbabwe.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw