Zari yemeye gutangaza intandaro yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we mbere ya Diamond

  • admin
  • 17/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuherwekazi ndetse akaba n’umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwi nka Zari Hassan yatangaje zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye atandukana na Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo we ndetse banabyaranye abana batatu mbere y’uko abana na Diamond Platnumz.

Mu kiganiro yagiranye na Faridah Nakazibwe umunyamakuru kuri Teeleviziyo imwe hariya mu gihugu cya Uganda mu gitondo cy’uyu wa 17 Ukuboza, Zari Hassan yatangaje ko impamvu nyamukuru yamuteye gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga ari uko yajyaga amukubita ndetse akanamukubitira imbere y’abana babyaranye.

Mu magambo ye yabwiye uyu munyamakuru ati: “Ngewe nagerageje ibishoboka byose ngo nitware neza mu rukundo rwange na Ivan gusa ntago byigeze binkundira cyane ko Ssemwanga ari umuntu wakundaga kunkubita, kumbwira nabi ndetse byose akabikorera imbere y’abana bacu, ibi ndakeka ntamuntu utabizi ko nageragezaga kwihanganira Ssemwanga ariko we ntago yabibnaga ninayo mpamvu ntatinya kubivuga kuko nta banga ririmo ibi ntawe bitabaho”

Ibi kandi Zari Hussen yabitangaje nyuma y’uko ejo hashize yagaragaye kuyindi Televiziyo nabwo asobanure ibye n’uwahoze ari umugabo we aho yavuze ko n’ubwo asigaye abana n’undi mugabo ariko n’uyu ni umugabo we kuko ni papa w’abana be ndetse anatangaza ko kuri we yumva akimukunda n’ubwo bitoroshye kuba bakongera kubana nk’iumugabo n’umugore cyane ko Zari afite undi mugabo babana mu gihugu cya Tanzania ari we Diamond Platnumz ndetse banafitanye umwana w’umukobwa Princess Latifah.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/12/2015
  • Hashize 8 years