Zari yatangaje amagambo yuzuyemo agahinda kenshi

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’umwaka umwe, Halima Hassan ubyara umuherwekazi, Zari Hassan yitabye Imana, uyu mugore yatangaje amagambo yuzuyemo agahinda kenshi ubwo yavugaga ko yizeye ko umunsi umwe bazongera guhura.

Urupfu rwa Halima rwakoze cyane ku mutima Zari, bitewe n’uko hari haciyeho amezi agera kuri abiri nabwo apfushije umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga wakomokaga muri Uganda.

Uyu mugore ubu umaze amezi agera muri atanu atandukanye n’umugabo we bari bamaze kubyarana kabiri, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yageneye ubutumwa nyina utakiriho, agaragaza ko ari umwamikazi usumba abandi bose, ko ntawe azamurutisha, by’umwihariko akagaragaza icyizere cyo kuzongera guhura na we.


ubwo basezeraga bwanyuma umurambo wanyina

Ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho amagambo menshi, Zari yayikurikije andi magambo agira ati ”Mu rwibutso rw’urukundo rw’umukundwa mama,…. turagukunda cyane kandi n’Imana iragukunda birenzeho, umunsi umwe tuzabonana, ruhukira mu mahoro mwamikazi Halima.”


Aho bamushyinguye

Ku wa 25 Gicurasi 2017, nibwo umugabo mukuru wa Zari, Ivan Ssemwaga yitabye Imana, ku wa 20 Nyakanga muri uwo mwaka na nyina arapfa. Aya magambo y’urukundo no kugaragaza ubutwari bw’umubyeyi we, Zari akaba yayatangaje amwibuka mu gihe hashize umwaka umwe abavuyemo.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years