Zari umufasha wa Diamond Platnumz yahawe umwitangirizwa na Leta ya Tanzania

  • admin
  • 19/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Leta ya Tanzania yabujije Zari Hassan, umugore wa Diamond Platnumz, kongera gutegura ibirori yise ‘All White Party’ kubera kutubahiriza amabwiriza agenga itegura ry’ibitaramo muri iki gihugu.

Muri Gicurasi 2015 nibwo Zari abifashijwemo n’umukunzi we Diamond bateguye ku nshuro ya mbere ibirori bya ‘Zari All White Party’ muri Tanzania ndetse byitabirwa bikomeye. Nyuma y’ibi birori, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge BASATA cyareze Zari kuko yabiteguye nta burenganzira yahawe ndetse acibwa amande angana n’ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania.

Nk’uko Citizen yabitangaje, ngo Zari yateguye ibi birori ndetse abyamamaza nta burenganzira yahawe na Basata bivuze ko atagendeye ku mategeko agenga itegura ry’ibitaramo muri iki gihugu. Umwe mu bayobozi b’iki kigo yavuze ko uyu mugore yafatiwe ibihano birimo kutongera gutegura igitaramo muri Tanzania. Yagize ati “Yateguye igitaramo nta burenganzira twamuhaye anacyamamaza tutabizi. Ibyo byose ni amakosa yanamuviriyemo gucibwa amande.”

Kuri ubu haribazwa niba uyu muherwekazi ateganya kuba yajya mu nzego zibishinzwe mu rwego rwo kuba yasaba kurenganurwa.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/01/2016
  • Hashize 8 years