Zari Hassan yagize ibyo avuga ku mubano we na Diamond wahagaze burundu
- 27/02/2018
- Hashize 7 years
Kuva umubano hagati ya Zari Hassan n’umukunzi we w’Umutanzaniya akaba na se w’abana Diamond Platinumz uhagaze, ntabwo ibintu byoroshye na gato kuburyo na Zari yagize icyo avuga ku byerekeranye n’imibereho nyuma yo guhagarika umubano yavuze ko atazajyana uwo bahoze bakundana mu rukiko kugira ngo abone indezo z’abana babiri bafitanye aribo Tiffah ndetse na Nillan nkuko Mobetto yabikoze.Ahubwo azakoresha ducye afite kandi abana bazarerwa ndetse bakure.
Mu kiganiro yagiranye na BBC,Zari yavuze ko atazajyana Diamond mu rukiko ahubwo ko agiye gushaka ubundi buryo bwo kurera abana bafitanye,aho yagize ati”Si mfite byinshi ariko nanone,ducye mfite nshoboye kurera abana nta kibazo.Ndakora kandi ndi umubyeyi.we ibyo Biramureba ko agomba kwita ku bana kandi azabikora.yaransize aragenda ntacyo nshaka,ni byiza urabizi!,ni byiza cyane.Nzagumya ndere abana kugeza bakuze”.
Zari yakomeje agira ati”Ubu nonaha ikizere cyarashize.sinzi niba byakongera gushoboka.Nafashe umwanzuro wo kuba kure ye kugira ngo nibagirwe ibyabaye kandi ndifuza kubaho ntuje mu muntekerezo.Ntabwo nshaka kubaho mu buzima bw’urukundo kuko hari igihe nakongera nka komereka. Bityo nta nubwo nshaka kuvuga byinshi kuri iki kibazo.”
Zari kuva atandukanye na Diamond,noneho ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ikintu gikomeye ko atakongera guteretwa n’undi mugabo,kubera ko iki cyazaba ikintu cyatesha umutwe abana be kandi nin’abatangabuhamya kuko babonye ba se benshi imbere yabo bakabasiga.
Yanditswe na Habarurema Djamali