Zari Hassan akomeje gusimburanwaho n’abagabo bashaka kubana nawe noneho hagezweho umunyamakuru ukomeye muri Tanzania

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Maulid Kitenge umunyamakuru ukomeye muri Tanzania wakoze ku bitangazamakuru bikomeye nka Radio one,ITV ndetse na Efm,yiyongereye ku rutonde rw’abagabo bashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zarinan Hassan.Ibi byemezwa neza n’amafoto uyu munyamakuru yashyize ahagaragara ari kumwe n’uyu muherwekazi mu rugo rwe muri Afurika y’Epfo

Maulid Kitenge, azwi cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, ubu akorera Radio ikomeye ya EFM iri mu zikurikirwa cyane. Uyu amaze iminsi yerekana ko hagati ye na Zari hari ikintu kidasanzwe ndetse aheruka kwerura ko bakundana kandi bafite gahunda yo kurushinga.

Uyu Maulid Kitenge aje nyuma y’undi musore witwa Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wavuzwe mu buryo bukomeye kubera uburyo yiziritse kuri uyu mugore ashaka ko bakundana ariko bikarangira byanze.

Ibya Ringtone Apoko byakajije umurego tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo yumvaga Zari mu kiganiro kuri Kiss FM yo muri Kenya akamusangayo amushyiriye imodoka nshya ya Range Rover yari yamuguriye, yagerayo agasanga undi yamaze kugenda.

Icyo gihe Zari yiyamye uyu musore ndetse amubwira ko nta modoka akeneye kuko ‘izihenze zose yazigurira’. Nubwo Zari yavuze ko atazi uyu muhanzi ndetse atamwifuza na gato, Ringtone Apoko, yongeye kwerura ashimangira ko azava ku izima ari uko amwegukanye akamugira umugore akamwibagiza gahinda yatewe na Diamond.

Ikinyamakuru Amani cyo muri Tanzania cyasohoye indi nkuru yavugishije benshi aho umunyamakuru Kitenge we aje agaragaza ibimenyetso ko hari urukundo hagati ye na Zari ndetse ko bazarushinga.

Maulid Kitenge kandi aherutse kujya muri Afurika y’Epfo gusura Zari. Mbere y’uko ajyayo, hari inkuru zasakajwe muri Tanzania zemeza ko uyu munyamakuru yaterese Zari undi akamutera utwatsi. Nyuma yo kujya muri Afurika y’Epfo nabwo byatangajwe ko yagiye kwinginga Zari.

Inshuti ya hafi ya Zari yashimangiye ko uyu munyamakuru atifuzwa na gato mu muryango w’uyu mugore muri Uganda ndetse ngo abavandimwe be bifuza ko yasubirana na Diamond.

Mu kunyomoza iby’uko yaba yarabenzwe na Zari, Kitenge yagiye ashyira hanze amafoto amugaragaza ari mu bihe byiza n’uyu mugore haba iwe mu rugo muri Afurika y’Epfo no mu tubari basangira.

Yanabwiye ikinyamakuru Amani ati “Abo bantu bakwirakwiza impuha ko Zari yanyanze ndetse ko nahagaritse kumushaka, ni ababeshyi. Icyo mvuga ni uko ndi gupanga ubukwe ndetse niteguye gutanga inkwano mu muryango we.”

Ibyerekeye urukundo rwa Zari na Kitenge, uyu mugore ntarabivugaho gusa hari amafoto y’uruhererekane yabo bombi yagiye ajya ku mbuga nkoranyambaga basangira ibihe byiza.



Maulid Kitenge yashyize hanze amafoto amugaragaza ari mu rugo rwa Zari muri Afurika y’Epfo
Kitenge yagiye ashyira hanze amafoto amugaragaza ari mu bihe byiza n’uyu mugore haba iwe mu rugo muri Afurika y’Epfo

Muhabura.rw

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years