Zari afitanye ibibazo bikomeye nabo mu muryango wa Ssemwanga

  • admin
  • 26/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ikinyamakuru Uganda Online cyatangaje ko hari amakuru yizewe ko uyu mugabo witwa Luyinga wo mu muryango wa nyakwigenda Ivan Ssemwanga, yerekeje muri Afurika y’Epfo kugeza ibibazo by’imitungo ye mu nkiko byaba ngombwa Zari akamburwa amashuri, amazu n’imodoka zihenze yahawe muri icyo gihugu.

Zari washyizweho igitutu agakubitirwa agatoki ku kandi na bamwe mu bo mu muryango wa Ssemwanga bavuga ko bazamugeza mu nkiko, hari hashize iminsi apfushije nyina witabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.

Uyu mugabo wari umuherwe uzwi muri Uganda no mu karere, yashyinguwe ku tariki ya 30 Gicurasi 2017 mu gace avukamo ka Naklilo muri Kayunga District, imva ye ishyirwamo amafaranga menshi nk’ikimenyetso cy’ubutunzi yari afite.

Hanagaragajwe bumwe mu butumwa bwerekana ubushyamirane hagati ya Zari n’umuntu wo mu muryango wa Ssemwanga bandikiranye babwirana amagambo yo gucishanya bugufi, akavuga ko afite ibyangombwa byose bizatuma uyu mugore yamburwa imitungo yahawe ngo ayicunge kugeza abana ba nyakwigendera bagize imyaka y’ubukure.

Ikirego cy’ushaka ko Zari yamburwa imitungo ya Ssemwanga gishingiye ku kuba ubwo uyu mugabo akiriho yari yarahinduye amazina bitewe n’uburyo yakoragamo ubucuruzi bufatwa nk’uburimo amanyanga n’ubucabiranya.

Mu gihe cy’ishyingurwa rya Ivan Ssemwanga, umurambo we wagejejwe muri Uganda yarahinduriwe amazina kuko yari yiswe Ali Ssenyomo. Byabanje guteza urujijo ko atari we ariko abo mu muryango we na Zari bemeza ko uwagejejwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe ari we.

Nta wundi muntu utari uwo mu muryango wa Ssemwanga wigeze wemererwa kureba umurambo we, biri no mu byatumye bamwe basaba ko imva ye icukurwa bitwaje gutaburura amafaranga yashyinguranywe nyamara icyari kibyihishe inyuma ari ugushaka kumenya neza koko niba ari Ivan Ssemwanga wapfuye.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko bwa mbere Ivan Ssemwanga ajya muri Afurika y’Epfo yagiriye ibibazo by’ibyangombwa mu nzira bituma asubira inyuma gushaka ibishya mu izina rindi, ahita yiyita “Ali Ssenyomo” birangira ari ryo akoresha mu buryo bw’amategeko bitandukanye n’iryo yari azwiho.

Mu nyandiko zirimo izina ’Ali Ssenyomo’ nta rubyaro yagiraga azaraga imitungo ye, mu gihe bizwi neza ko Ssemwanga yabyaranye abana batatu na Zari ndetse uyu mugore akaba yari yarahawe kuba umuzungura wa nyakwigendera kuzageza igihe abana be bazakura.

Imyanzuro yo guha Zari imwe mu mitungo ya Ssemwanga yafatiwe mu nama idasanzwe yateraniye ahitwa Muyenga ku itariki 3 Kamena 2017, yari iyobowe n’Umuyobozi w’itsinda ryitwa Bagaga Kwagalana, rihuriza hamwe abanyamafaranga bakomeye muri Uganda.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bakomeye barimo Umuyobozi w’iryo tsinda, Geoffrey Kirumira ndetse yanagaragayemo abandi baherwe bo muri Uganda barimo na Joseph Bbosa uri muri ba kizigenza mu ishaka rya UPC ryashinzwe na Milton Obote.

Icyo gihe byemejwe ko imitungo yose yasizwe na Ivan Ssemwanga itangira gucungwa na Zari Hassan wahoze ari umugore we; Ritah Ssemwanga, mushiki wa Ivan, Lawrence Muyanja, uzwi King Lawrence akaba na mubyara wa nyakwigendera ndetse na George Ssemwanga Pinto, muruku wa Ivan Ssemwanga.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2017
  • Hashize 7 years