Zambia yisubiyeho ku bihano yari yafatiye icyamamare Koffi Olomide

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi na Leta ya Zambia bemereye Koffi Olomide, umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya rhumba wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, kuhakorera igitaramo mu mpera y’icyumweru gitaha.

Ibi bitandukanye n’amakuru yo mu cyumweru gishize yavugaga ko umuririmbyi Olomide yahita atabwa muri yombi akigera muri Zambia.

Ibi bije kandi bikurikira inkuru yari yasohotse mu kinyamakuru Times of Zambia cya Leta ya Zambia, irega ko Bwana Olomide yakubise umunyamakuru ufotora ubwo aheruka muri Zambia.

Anaregwa guhohotera bamwe mu babyinnyi be ashaka kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no kubakoresha mu gihugu cy’Ubufaransa kandi nta byangombwa bibemerera kuhakorera bafite.

Iyo nkuru yatumye Bwana Olomide w’imyaka 62 y’amavuko ashaka abunganizi mu mategeko bo kumuvugira mu butegetsi bwa Zambia kugira ngo yisobanure.

None ubu umuvugizi wa polisi ya Zambia, Esther Katongo, aravuga ko Bwana Olomide yemerewe kwinjira muri Zambia nta kibazo.

Yavuze ko nta mpapuro za polisi mpuzamahanga Interpol zihari zisaba kumuta muri yombi, kandi ko nta na dosiye yindi y’ibyaha afite muri Zambia.

Madamu Katongo yongeyeho ati “Ikirego cyo gukubita cyatanzwe kuri polisi n’umunyamakuru cyarahagaritswe kubera kubura ibimenyetso.”

Bwana Olomide uzwiho kwambara imyenda ihenze cyane no kubaho mu buzima bw’iraha, si ubwa mbere atavugwaho rumwe.

Mu mwaka wa 2016, videwo yamugaragaje atera imigeri umugore wo mu babyinnyi be, ubwo yageraga muri Kenya. Ako kanya yahise yirukanwa muri Kenya.

Mu mwaka wa 2012, nabwo yahamijwe n’urukiko muri Kongo icyaha cyo gukubita umwe mu bamufasha gutunganya umuziki we.

Icyo gihe urukiko rwamuhanishije igihano gisubitse cyo gufungwa amezi atatu.

Urukiko rwabwiwe ko ubushyamirane bwe n’uyu Diego Lubaki wamufashaga mu gutunganya umuziki, bwatewe no kwishyuza umwenda Bwana Olomide yari amubereyemo ungana n’ibihumbi 3 na 700 by’amadolari y’Amerika.

Mu mwaka wa 2008, Bwana Olomide yashinjwe gukubita imigeri umunyamakuru ufata videwo wa televiziyo yigenga RTGA yo muri Kongo, hanyuma akanamena kamera ye mu gitaramo cyaberaga mu murwa mukuru Kinshasa. Bivugwa ko bapfaga uburenganzira bwo gufata amashusho.

Icyo gihe, byasabye ko umukuru w’inteko inshingamategeko ya Kongo yinjira muri ayo makimbirane, yunga Bwana Olomide na nyiri televiziyo yari yakubitiwe umunyamakuru.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years