Zambia: Perezida mushya yaburiye Abaminisitiri ko atazabura kubeguza

  • Niyomugabo Albert
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema yaburiye Abaminisitiri ko atazabura kubeguza mu gihe batazaba buzuza inshingano zabo ku baturage.

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema yabitangarije mu nama yagiranye n’aba baminisitiri yabereye mu murwa mukuru, Lusaka ejo ku wa mbere2021.

Yababwiye ko bakwiye kwirinda ibitotsi mu gihe bari gushaka umuti w’ibibazo bikomeye igihugu gifite, abibutsa ko baturage babagiriye icyizere babahanze amaso, ari bo bazabacira urubanza bashingiye ku myitwarire yabo.

Yasabye abaminisitiri gukorera abaturage, gukorana nabo kandi bagakora cyane kugira ngo iby’ingenzi bakeneye birimo ibyavuzwe haruguru babigereho mu gihe gito bafite.

Yasabye abaminisitiri gukorera abaturage, gukorana nabo kandi bagakora cyane kugira ngo iby’ingenzi bakeneye birimo ibyavuzwe haruguru babigereho mu gihe gito bafite.

Uyu Hakainde HIchilema amaze ukwezi kumwe ku butegetsi aho yatowe taliki 15 zukwezi kwa 8 asimbuye Edgar Lungu nyuma yo kugerageza inshuro6 yiyamamaza arko ntatorwe.

  • Niyomugabo Albert
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years