Zambia: Perezida Edgar Lungu yamaganye Amerika ihatira Abanyafurika guha intebe ubutinganyi

  • admin
  • 03/12/2019
  • Hashize 4 years

Perezida wa Zambia Edgar Lungu avuga ko bidakwiye ko Amerika ihatira Abanyafurika by’umwihariko inkiko z’igihugu cye guca inkoni izamba ku byaha by’ubutinganyi ngo bakunde babe abasirimu kuko n’inyamaswa zidakora ayo marorerwa y’ubutinganyi.

Ni nyuma y’uko Ambasaderi wa Amerika muri Zambia yashatse kwivanga mu nikorere y’inkiko ndetse n’ibyo itegeko nshinga riteganya aho yavuze ko yatewe ubwoba kubera n’ikatirwa ry’abantu babiri bakorana imibonano mpuzabitsina ari ab’igitsina kimwe, ibi bikaba byarushijeho kongera igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu kwezi gushize ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo urukiko rukuru rwa Zambia ruri I Lusaka rwatesheje agaciro ubujurire bwa Japhet Chataba na Steven Samba ku gihano bari bahawe ku cyaha cy’ubutimganyi maze umucamanza abakatira gufungwa imyaka 15 buri umwe.

Gusa Ambasaderi Daniel Foote yavuze ko yatewe ubwoba n’igihano cy’igifungo cyakatiwe Japhet Chataba na Steven Samba.

Foote yinginze leta ya Zambia ngo isuzume urwo rubanza n’amategeko ahana abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe – cyangwa abatinganyi, ariko kuva yabisaba ubu ari mu mazi abira.

Ariko kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2019, Perezida Edgar Lungu wa Zambia yanenze uwo Ambasaderi w’Amerika, avuga ko leta ye izageza ku butegetsi bw’Amerika ubutumwa bwo kwinubira amagambo ye.

Mu kiganiro yagiranye na Sky,Perezida Lungu yashimangiye ko ntacyahindura imyumvire ye ku baryamana bahuje igitsina.

Ati”Duhora tuvuga ngo ntabutinganyi.Kubera ki tugomba kuvuga ngo tugiye kuba abasirimu kubera ko twabyemeye….Muravuga ngo ubu turi abo mu binyejana bya kera kubera ko tutakira ubutinganyi?

N’ibisimba ntibibikora, none ni kuki twahatirwa kubikora?…[ngo] kuko dushaka kugaragara nk’abantu basobanutse, batari abanyamusozi kandi bateye imbere n’ibindi”.

Uburakari bwa Perezida Lungu bwanumvikanye kandi mu magambo ya Joseph Malanji, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, wavuze ko amagambo ya Bwana Foote yagereranywa no kujora itegekonshinga rya Zambia.

Foote uhagarariye Amerika muri icyo gihugu kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2017, yasubije kuri ubwo burakari mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ejo ku wa mbere.

Kuri ubu ibihugu nka Zambia,Zimbabwe na Malawi nibyo bihugu bya mbere muri Afurika bifite umubare mu nini w’abaryamana bahuje igitsina ariko abayobozi b’ibi bihugu bakagaragara bamagana iyi mico y’abanyamahanga yangiza umuco mwiza w’Abanyafurika.

Muri Zambia by’umwihariko imibonano mpuzabitsina y’abatinganyi ntabwo yemewe n’amategeko ku buryo n’uwuhamwe n’icyo cyaha abihanirwa ku buryo bugaragara.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/12/2019
  • Hashize 4 years