Zambia: Abanyarwanda bahisemo guhungira kuri Ambasade kubera urugomo ruri kubakorerwa

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abanyarwanda bagera kuri 20 bahungiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia iherereye mu mujyi wa Lusaka nyuma yo guhohoterwa n’insoresore zigaragambyaga zibasira abanyamahanga zibashinja ubwicanyi.

Abigaragambya bavuga ko abanyamahanga bari muri Zambia bica abaturage b’icyo gihugu bagakoresha ibice by’umubiri byabo mu bikorwa by’ubukonikoni n’ubupfumu. Gusa bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia bivuga ko iyo myigaragambyo yatewe na bamwe muri icyo gihugu batishimira ko abanyamahanga benshi barimo n’Abanyamarwanda babarusha gukora n’ubukire. Uhagarariye u Rwanda muri Zambia wungirije, Abel Buhungu yavuze ko kuva urwo rugomo rwatangira hari abanyamahanga bamwe bishwe ariko ko nta Munyarwanda urimo. Ati” Kuva ku wa Mbere twumvise ko hari babiri bishwe ariko kugeza ubu nta kimenyetso turabona kitwereka ko harimo Umunyarwanda. Hari Abanyarwanda 20 bamaze guhungira ku nyubako za Ambasade y’igihugu cyabo.”

Urugomo rwibasiye Abanyarwanda nyuma y’uko ibihuha bikwirakwira bishinje umwe muri bo ubwicanyi bushingiye ku bupfumu. Buhungu yagize ati” Kuva hagati muri Werurwe abantu umunani barishwe. Ibihuha byakurikiyeho byashyiraga mu majwi ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’Abanyarwanda. Bavuga ko Umunyarwanda ari we ubwihishe inyuma ariko polisi ivuga ko ari ibihuha nta na kimwe kibihamya.” Kuva ku wa Mbere, urugomo rwibasiye amaduka y’abanyamahanga, bangiza ibikoresho byabo mu mujyi wa Lusaka, nyuma bisakara no mu bindi bice by’icyo gihugu.

Uwakoze ubwo bwicanyi bwitirirwa Abanyarwanda yishe abantu bane abaciye amatwi, ubugabo n’imitima. Ku wa Gatandatu perezida Edgar Lungu yavuze ko bane batawe muri yombi kubera icyo kibazo. Abanyarwanda baba muri Zambia babarirwa mu bihumbi bitandatu, benshi muri bo bafite amaduka mu duce dutuwe na benshi mu mijyi ya Zambia, ari natwo twibasiwe n’urugomo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 9 years