Zamaneko nkuru zose z’i Kampala bazirukanye mu kazi

  • admin
  • 12/01/2016
  • Hashize 8 years

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Lt. Gen Kale Kayihura yirukanye abashinzwe ubutasi bose n’abakomanda batatu ba Polisi bo mu mujyi wa Kampala.

Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko Gen. Kayihura yemeza ko aba bayobozi bananiwe kurwanya ibyaha muri uyu mujyi ndetse agashinja bamwe ko baba bakorana n’udutsiko, abandi bakaba abasinzi n’indangare. Uyu muyobozi avuga ko serivisi y’abayobozi bashinzwe ubutasi muri Polisi itagikenewe kuko ngo bananiwe kugaragaza udutsiko duhora duhungabanya umutekano w’abatuye i Kampala. Yagize ati “Biteye isoni guhora dusoma inkuru z’abibasiwe n’abanyabyaha kandi ngo dufite abantu twizeye ko bafite ubumenyi buhagije mu guhangana no kurwanya ibyaha.”

Iki gikorwa cy’umuyobozi wa Polisi kije nyuma y’amakuru ya bamwe mu bashinzwe kurwanya ibyaha yavugaga ko bamwe mu bashinzwe inzego z’iperereza bakuru bakorana n’abanyabyaha mu duce tw’uyu mujyi nka Katwe, Bwaise na Kisenyi. Gen. Kayihura avuga ko atarenganya abapolisi bo ku rwego rwo hasi ndetse n’abandi bashinzwe kurwanya ibyaha, ahubwo ngo abayobozi babo avuga ko bananiwe akazi bashinzwe Yagize ati “Ni gute abayobozi ba Polisi ku rwego rw’akarere bananirwa guhangana n’udutsiko tw’amabandi muri Kampala? Sindenganya abo hasi ahubwo ni abayobozi bananiwe akazi bashinzwe. Mugende niba mudashaka gukora.”

Yunzemo ati “Ibintu byari byasubiye mu buryo ku buryo natekerezaga ko Kampala yari igiye kuba ijuru nta cyaha icyo ari cyo cyose cyari kugaragara mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, ariko ibyaha byarushijeho kwiyongera. Ikibazo ni uko tudashyira umuhate mu kazi dushinzwe.”

Gen Kayihura kandi yagaragaje impungenge ko abapolisi batari maso ku mihanda aho avuga ko ubwo yatemberaga mu ijoro yasanze nta marondo akorwa na Polisi.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2016
  • Hashize 8 years