YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, ntiyafata u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi-Gen Muganga

  • admin
  • 05/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali,Gen Mubarak Muganga, arasaba Abanyarwanda kudaha agaciro urubuga rwa YouTube n’izindi mbuga we afata nk’ibiryabarezi ziba ziganjeho amakuru y’abavuga ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi Gen Muganga yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yateranye kuri uyu wa kane tariki 04 Mata 2019, ikaba yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ab’inzego z’ibanze, abikorera n’abagize imiryango itegamiye kuri Leta.

Muri iyi nama ingingo nyamukuru zizweho n’iyirebana n’uko akarere ka Bugesera gakeneye gufatira ingamba ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato ndetse n’ingingo irebana n’umutekano muri rusange.

Ku ngingo y’ibirebana n’umutekano mu karere ka Bugesera no ku rwego rw’Intara muri rusange,mu bayitanze ikiganiro harimo Gen Mubarak Muganga uyobora Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi w’Ingabo avuga ko amakuru y’uwitwa Sankara n’abandi ari ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, ari iterabwoba ngo ridashobora kugira icyo rihungabanya ku mutekano w’Abanyarwanda nk’igihugu cya kabiri ku isi.

Yagize ati “YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, nta gihugu nk’u Rwanda cyafatwa na yo, u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi. Mu 1998-2001 twarwanye n’ibihugu 11”.

Yakomeje agira ati “U Rwanda ntabwo tugwingira mu mutekano, twarakuze rwose, ibya YouTube mubibaze Sankara n’abandi nka we bagwingiye, twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo!”

Gen Mubarak akomeza asaba Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda no mu Burundi n’ubwo “Leta itigeze ifunga imipaka” ku mpamvu z’uko iyo bagiyeyo bagaruka bavuga ko bahohotewe.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) mu Ntara y’ Iburasirazuba, Hebert Rutaru, avuga ko mu mwaka ushize Akarere ka Bugesera kagaragayemo ibyaha 1,297 kakaba kaza ku mwanya wa kane mu kugira ibyaha byinshi muri iyo ntara.

Kuri ubu ngo ibyaha byiganje muri aka karere harimo gusambanya abana,ubujura, gukubita no gukomeretsa,ibiyobyabwenge, ibikangisho,kwiyahura,ubwicanyi, ruswa kunyereza umutungo ndetse no kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Naho Ku ngingo irebana n’ikibazo cy’imirire mibi, Ministiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, witabiriye iyi nama,yasabye abaturage by’umwihariko kujya beza imyaka ntibayimarire mu isoko batarabanza kwihaza.

Ati “Umubyeyi arahinga imboga n’imbuto byakwera akabijyana ku isoko byose kubera amafaranga, yiyibagije ko wa mwana utariye imboga n’imbuto azarwara bwaki, hanyuma ya mafaranga ahindukire abe ari yo akoresha mu kumuvuza”.

Richard Mutabazi,Umuyobozi w’akarere ka Bugesera asobanura ko bakomeje kugenda urugo ku rundi bigisha abaturage, banatanga ubufasha bw’ibiribwa birimo intungamubiri aho bukenewe, ku buryo ngo abagera kuri 80% batangiye gukira.


Meya Mutabazi ashimiye abitabiriye inama mpuzabikorwa

Mu bayobozi bitabiriye icyo kiganiro barimo Ministiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Kizito Habimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/04/2019
  • Hashize 5 years