Young Grace yagaragaje abagize uruhare ngo abe asoje kaminuza

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzikazi Abayizera Grace Housna ni umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda bamaze kubasha kurangiza amashuli makuru, akaba asoje amasomo ye muri Kaminuza y’amahoteli n’ubukerarugendo (Rtuc) mu ishami ry’Ubucuruzi n’ikoranabuhanga (Business Information and Tachnology)

Mu rwego rwo gushimira abagize uruhare mu buzima bwe ndetse n’amasomo asoje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati: “Mbere ya byose ndashimira NYAGASANI IMANA ishobora byose,yo yampaye ubwenge,amahirwe nubushobozi bwo kwiga nkaba ngeze ahangaha,nukuri IMANA Ishimwe cyanee!!!! Ndashimira cyane nanone Ababyeyi banjye bombi (PAPA & MAMAN) mubufatanye bwabo bombi mukumpa uburere no kunyishyurira amafaranga yishuri (Minerval)nubwo byari inshingano zabo nkababyeyi ark nukuri ndabashimiye kdi nsaba na Nyagasani ngo twese atwongerere igihe cyo kubaho nzabiture mberekeko mutaruhiye ubusa ISHALLAH.”


Young Grace

Yang Grace yakomeje agira ati: “Ndashimira na none cyane abanyeshuri twiganye ku rukundo rwabo n’ubufatanye,umuhate,umurava no gukunda ishuri mwari inshuti nziza pee!!namwe ni karibu mubushomeri (……..) nako ni muze twihangire imirimo,dukore naho kwicara bibi! uyu muhanzi kazi akaba asoje amasomo ku manota 70% yose.

Uyu muhanzikazi yaboneye ho no Gushimira abafana be kuko akenshi ubwo yabaga ahugiye ku masomo batigeze bamutererana ngo bamukureho amaboko kandi bakomeje kujya bamutera imbaraga zo kwiga no gukora umuziki muri rusange.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years