Yoshihide Suga ni we watorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Buyapani

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years

Ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani ryatoye Yoshihide Suga nk’umukuru waryo mushya usimbura Shinzo Abe, bikaba bivuze ko ashobora no kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu.

Mu kwezi gushize, Abe wasimbuwe ni bwo yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe kubera uburwayi bwo mu mara.

Suga w’imyaka 71, asanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Leta, kandi benshi biteze ko ari we uzatsindira kuba Minisitiri w’Intebe.

Suga yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 377 yo kuyobora ishyaka Liberal Democratic Party (LDP). Abatoye barimo abadepite n’abahagarariye ishyaka mu turere 534.

Biteganijwe ku wa gatatu w’iki Cyumweru hazaba andi matora mu Nteko Ishingamategeko, aho bisa nk’ibizwi neza ko azagirwa Minisitiri w’intebe kubera ubwiganze bw’iri shyaka mu nteko.

byitezwe ko Suga asoza igihe cyari gisigaye kuri iyi manda, kugeza habaye amatora mu kwezi kwa Cyenda mu 2021.

Yoshihide Suga ni umunyapolitike w’inararibonye, yavutse ku babyeyi b’abahinzi b’inkeri.

Koichi Nakano, wigisha siyansi ya poritiki akaba anakuriye iryo shami kuri Kaminuza ya Sophia iri mu Murwa Mukuru Tokyo, yagize ati: “Shinzo Abe n’abandi bakuru mu ishyaka bahisemo Suga kubera ko ari we ugaragaza cyane ‘gukomeza’ ibyagezweho, umuntu batekereza ko yakomeza ibya Leta ya Abe kandi Abe atayirimo”.

Nubwo ngo adafatwa nk’urusha abandi umuhate no gukunda politike, Suga azwiho gutanga umusaruro cyane no gushyira mu ngiro gahunda za ngombwa.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years