Yishwe n’abantu bataramenyekana nyuma yo gutsindira amafaranga mu kiryabarezi

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Uwitwa Ephtah, umusore bivugwa ko yari akiri muto, yaraye yiciwe muri Bannyahe, i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gutsindira amafaranga kiryabarezi.

Abamwishe ntibaramenyekana ariko abaturage barakeka abo bari bavuye gusangira mu kabari na ko gaherereye aho ngaho muri Bannyahe. Ni nyuma y’insinzi ya Portugal mu gikombe cy’u Burayi. Muri icyo kiryabarezi yari yatsindiyemo amafaranga ibihumbi 50, nk’uko abaturage babibwiye Izubarirashe Umurambo wa Ephtah wasanzwe inyuma y’igikoni mu rugo rw’umuturage.

Icyakoreshejwe mu kumwica ntikiramenyekana, cyane ko tutarabasha kuvugana na polisi, ariko ahasanzwe umurambo hari amaraso. Polisi imaze gutwara uwo murambo. Ni igikorwa cyahuruje abaturage baturutse hirya no hino muri ako gace.

Si ubwa mbere umuntu yicirwa muri aka gace ka Bannyahe nyuma yo gutsindira amafaranga mu kiryabarezi, kuko ubushize ngo hari undi musore wicishijwe amabuye, nk’uko abaturage babyemeza.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years