Yihimuye kuri sebuja atera inda umugore we n’abakobwa be bose

  • admin
  • 14/10/2018
  • Hashize 6 years

Umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Kameroni yakoze ibitatekerezwa mu gihugu cy’Ubufaransa,kugira ngo yihorere kubyo sebuja yamukoreye bitari byiza,yafashe umwanzuro wo kuryamana n’umugore we (nyirabuja) ndetse n’abakobwa be 3 bose abatera inda.

Abakobwa batatu,umwe w’imyaka 17 undi w’imyaka 19 ndetse n’undi w’imyaka 22 y’amavuko babaga murugo iwabo. Umuhungu w’Umunyakameroni yabigishaga icyongereza kuko ntacyo bari bazi.Ikiyongereyeho kandi na nyina wabo bakobwa yirirwaga mu rugo kuko nta kazi yagiraga.

M.Claude Xavier w’imyaka 66 y’amavuko yaje guhura n’ikibazo mu buzima, ubwo yabwirwaga n’umuganga wo mu rugo rwe,ko abakobwa be bose batwite kandi batewe inda n’umuntu umwe. Umugabo yashatse gufata umwanzuro wo kwiyangiririza abo mu rugo rwe kubera umujinya.

M.Claude yavuze ko mu mezi 6 ashize yabonye umusore mu mugi wa Paris ari gushaka akazi ko kwigisha icyongereza kandi nawe yari acyeneye umwarimu w’icyongereza ahita amufata aramujyana.

Claude Xavier yagize ati”Yari impunzi ntaho afite ho kurara, bityo nafashe umwanzuro wo kumufasha muha aho kuba ariko ntabwo hari kure y’iwanjye”.

Ariko umusore yaje kuva muri yanzu ahita yandikira sebuja amubwira ko yahisemo kwihorera kubera ko buri kwezi ubwo yamukoreraga atamwishyuraga bityo ahitamo gutera inda umugore we ndetse n’abakobwa be batatu(3),kuburyo buri gihe azajya abona uruhinja ruvuka, bitume igihe kizaza azajya yibuka guhemba abakozi be.

Uwo Munyakameroni yarongeye abwira sebuja ngo ntazigere ata umwanya wo kumushakisha kuko yisubiriye mu gihugu cy’iwabo atazongera gusubira m’Ubufaransa na rimwe.

M.Claude yabwiye itangazamakuru ko guhera igihe yamuzaniye,nta n’ijana yamuhembye kubera ko yamuhaye aho kuba h’ubuntu kandi n’uwo musore yari yarabyemeye.

Umugabo yavuze ko uwo musore atigeze amusaba umushahara kuva igihe yatangiriye gukora kandi ngo iyo ajya kumwishyuza aba yaramwishyuye nta kibazo.

Kuri ubu umugore wa sebuja atwite inda y’amezi abiri(2) naho abakobwa be bafite amezi ane(4).Mu Bufaransa gukuramo inda biremewe kugeza ku byumweru 12 nyuma yo gutwita,birumvikana ko umugore w’uwo mugabo ariwe afite amahirwe yo kuyikuramo ariko abakobwa bo bagomba kubyara ntakabuza.

Gusa nubwo byagenze gutyo,umugore ndetse n’abakobwa be barinumiye ntabwo basobanura uko byabagendekeye.

M.Xavier yariye karungu aho avuga ko azatakaza imitungo ye yose, kugira ngo abone uwo musore wamuhemukiye ndetse anatange amafaranga yo kugira ngo barimbure umuryango we wose.

ESE URI UWO MUGABO WABIGENZA UTE? URI UMUKOBWA WE WARI BUKORE IKI?

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/10/2018
  • Hashize 6 years