Yavuze uko yashowe mu buraya ku myaka 10 akajya aryamana n’abagabo 20 ku munsi abari mu rukiko basuka amarira

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 4 years

Mu gihugu cy’Ubufaransa hasojwe urubanza umwana w’umunyanijeriyakazi Grace aregamo abantu batandatu bamucuruje, bigatuma aba indaya ku myaka icumi, aho yaryamanaga n’abagabo 20 ku munsi, kugira ngo yishyure miliyoni 40 yemeye hifashishijwe abapfumu.

Ni urubanza rwasojwe tariki 27 Ugushyingo 2019 rukazasomwa tariki ya 6 Ukuboza,mu rukiko rwa rubanda (cour d’assises) I Paris mu Bufaransa.

Atanga ubuhamya yageze aho ikiniga kiraza arataka, bitera n’abari mu rukiko kurira. Asubiramo inzira yanyuzemo muri uwo mwuga mubi, aho yasambaniraga mu muhanda, mu dushyamba, mu misarane; byose kugira ngo yishyure umwenda yemejwe n’abapfumu w’ibihumbi 40 by’amayero, angana na miliyoni 40 mu manyarwanda. Mu minsi y’imibyizi byamusabaga gutanga amayero 600 (ibihhumbi 600 mu manyarwanda), naho mu mpera z’icyumweru agasabwa igihumbi; atayabona gakubwitwa umukandara w’uruhu.

Le Parisien dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwangavu utabashije kuba umwana nk’abandi, yatangarije urukiko ko yumva ateganya gushaka akagira abana nawe, icyizere yifitemo cyongeye gutungura abari mu rukiko.

Abantu batandatu barimo abagore batau bashinjwa iki gikorwa nibahamwa n’ibyaha, bazahanishwa igifungo cy’imyaka 20. Binavugwa ko udutsiko nk’utu ducuruza abana tumaze kuba twinshi, kuko abana bimaze kubaho barenga icumi.

Ntiyigeze aba umwana nk’abandi

Uyu Grace ntiyigeze amenya se umubyara, kuko yapfuye ataravuka. Nyina nawe yapfuye afite imyaka ine, ahinduka imfubyi atyo. Ntiyigeze agera ku ntebe y’ishuri, yahise ajya kwa nyirakuru ubyara se atangira gukoreshwa imirimo.

Ku myaka icyenda, umugore wasukaga imisatsi aho hafi muri Nijeriya, yamusabye gusanga umwana we Angel (uri mu baregwa) mu Bufaransa, ngo ajye akora akazi ko gusuka. Mu nzira yahuraga n’ibishuko by’abashakaga kumusambanya, ngaho za Libiya, ku bw’amahirwa agera mu Bufaransa mu 2014, icyizere cyo gukora mu misatsi kirayoyoka, ku myaka icumi atangira uburaya ngo yishyure umwenda yemereye imbere y’umupfumu.

Yagejejwe imbere y’umupfumu mbere yo koherezwa I Burayi

Nk’uko abisobanurira inteko iburanisha, ngo mbere yo kurizwa ingede Grace yakorewe imihango ya gipagani ngo atazicwa n’igihango: “imbere y’umupfumu bamukuyemo imyenda, bamusiga amakara, bamurisha umwijima w’inkoko, bamunywesha inzoga ku ngufu, bamutera ubwoba ko natishyura ayo mafaranga ibihumbi 40 y’urugendo azabona ibyago birimo uburwayi n’urupfu”.

Aba ahawe urupapuro rw’inzira rw’igicupuri (faux passport), afata inzira iva iwabo muri Nijeriya. Anyura Nijeri, Libiya, yambuka inyanja ya Mediterane, ariko agenda atereganwa n’abagabo muri ayo mayira.

Ageze mu Butaliyani bati, “uzakoresha umubiri wawe”

Iyi nteruro niyo yavugiye mu rukiko afatwa n’ikiniga avuza induru, yatangiriye uburaya Vincennes (Val-de-Marne) mbere yo kugera I Paris mu mujyi rwagati.

Ahera , Strasbourg-Saint-Denis ahabarizwa utubari twinshi, aho banishyuzwa icyumba cyo mu muhanda (il faut payer sa place sur le trottoir).

Ngaho ku madarajya y’imiturirwa (les escaliers d’immeubles), mu bwiherero rusange, rimwe na rimwe no mu mahoteli; aho yashoboraga kubona umugabo umuha amayero 150, mu gihe ubusanzwe ari 50.

Maze ati, “Narayakoreye karahava, kuko nari muto cyane, abagabo bakunda utunyogwe”.

Mu buhamya bwe imbere y’inteko iburanisha, Grace avuga ko yabonanaga n’abagabo 20 mu ijoro I Vincennes na St-Denis.

Buri munsi yasabwaga guga Angel amayero 600, kucyumweru akamuha 1000; kandi agomba no kwiyishyurira inzu amayero 650 yabanagamo na bagenzi be batatu bahuje ikibazo.

Ngo iyo atayatangaga, yakubitwaga umukandara w’uruhu, ariko ngo imyaka ye yamubereye iturufu. Ati, “narayakoreye atubutse rwose kuko nari akana, bose bashaka kunyitwarira”, niko yabwiye umucamanza ushinzwe iperereza (juge d’instruction).

Byamuviriyemo uburwayi bwo mu mutwe

Nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, uyu mwana ngo agaragaza ibimenyetso by’ihungaba rishingiye ku gitsina(des symptômes post-traumatiques à caractère sexuel), kandi iyo bapimye amagufwa ye basanga amaze gusazaho imyaka itatu ugereranije n’iyo afite.

Ahora asubiramo ibibi atabizi, asa n’ubyamaza, asa n’uwasibanganye ubwonko utakibasha kwigenzura (comme un disque rayé , privée de tout libre arbitre ».

Cyakora, nyuma yo gutanga ubuhamya, yahise ajyanwa mu muryango umwakira.

Uyu mwana arafatwa nk’intwari kuko agiye gutuma havumburwa amatsinda menshi acuruza abana, abakura mu bihugu b’Africa abajyana mu Burayi.

Aban nk’aba ni nabo usanga mu gihugu cy’Ububiligi bamabaye hafi ubusa bikaraga mu birahure biyereka abagabo, hafi y’ahitwa Garre du Nord. Umwe mu bahamenyereye abwira umunyamakuru wa Bwiza.com ko benshi muri abo bana bakurwa mu bihugu bya kure badafite impapuro z’inzira, cyangwa zibitswe n’ababazanye babacungira ubuzima bwose bo bagakorera amafaranga bayabazanira.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 4 years