Yategereje gushaka ari umukire none agejeje imyaka 70 akiri ingaragu

  • admin
  • 13/09/2015
  • Hashize 9 years

Nzamahuku Gratien, umusore w’imyaka70, utuye mu mudugudu wa Kanzoka, akagari ka Gisozi mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Gakenke, avuga ko agize imyaka 70 atarabona ubushobozi bwo gushaka umugore nk’abandi basore.

Nzamahuku atangaza ko yakuze ari umusore wifuza gushinga urugo nk’abandi, ariko ngo yakomeje gukomwa mu nkokora n’ubukene, ashakisha aho yakura ubushobozi bwo gutungisha umugore n’abana, araheba.

Kubwe yumvaga agomba kubona amafaranga afatika agashaka umugore abayeho neza ariko biranga akomeza gutegereza ariko magingo aya amafaranga yarayabuze ahubwo akomeje kugira ikibazo cy’ubukene.

“Ubukene nibwo bwambujije kuzana umugore mu myaka 70 yose. Singitekereza ibyo kuzana umugore, kuba nazahambanwa ikara numva ibyo ari iby’Imana.”

Uyu musore bigaragara ko ageze mu zabukuru avuga ko nta burwayi na mba afite bwamubuza kurongora, ndetse anahamya ko n’ubwo atashatse cyangwa ngo abyare, ariko yigeze gukora imibonano mpuzabitsina byo gukubagana.

Yagize ati “Sindi imanzi kuko mu busore bwanjye abakobwa narabakinishije, ariko ubu nta mugore nta n’umwana ngira.”

Abaturanyi b’uyu musore nabo bashimangira ko nta mugore cyangwa umwana yigeze. Nkizabera Evariste yagize ati “Kuva navuka namenye ubwenge numva ko iwabo bari batuye aha ngaha, iyi n’inzu yayiyubakiye afite imyaka 42, ariko nta mugore cyangwa umwana yigeze.”

Ku rundi ruhande ariko hari abakeka ko yaba atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina (ikiremba), kuko ngo bitumvikana uburyo umuntu yasaza atarongoye ngo abyare nk’abandi.

Uwitwa Iragena Prudencienne aganira n’ Imvaho Nshya iyi nkuru yagize ati “Twabyirutse tumubona gutya, gusa twumva bavuga ngo ni ikiremba, cyakora akunda abana aranasabana, ariko nta mugore nta mwana agira.”

Nzamahuku Gratien, asaba ubuyobozi kumwitaho kimwe n’abandi basaza batishoboye, akajya agenerwa ingoboka hatitawe kukuba akiri ingaragu

Source: Umuryango.com

  • admin
  • 13/09/2015
  • Hashize 9 years