Yaramaze amezi umunani yigangikira ku muryango wa stade none bahamuhaye akazi

Ruben amaze imyaka itatu ntaho agira ho guhengeka agasaya, mu mezi umunani ashize yirariraga ku muryango wa stade ya Anoeta Stadium ya Real Soceddad hamwe n’imbwa ye yitwa Mundo, kuri ubu bamaze kumuha akazi kuri icyo kibuga.

Ku myaka 35, Ruben na nyarubwana ye bari bamaze imyaka itatu ku mihanda San Sebastian. Marca dukesha iyi nkuru itubwira ko yamaze gushyira mu itsinda rishinzwe kwita kuri iki kibuga.

Yabwiye Marca ati: “narabibonaga ko aria bantu beza,” yabaye asinye amasezerano y’amezi abiri azongerwa bitewe n’uko azigaragaza mu kazi.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe