Yanteye umuco mubi wo kumuca inyuma none n’umwana si uwe kandi natinye kubimubwira. Mbigenze nte?

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years

Umukunzi wa Muhabura.rw yatwandikiye anyuze kuri Email yacu asaba ko twamugira inama ku kibazo afite hanyuma tumwemerera kuzifashisha abakunzi n’abasomyi ba Muhabura.rw maze bakamugira inama y’uburyo yakwitwara mu kibazo arimo kandi muby’ukuri ngo akeneye umuti wacu. Tubonereho no kubashimira ibitekerezo byanyu n’ubwitange mu gusana imitima y’abantu bacu.

Uyu yitwa Alice nakaba ntuye mu mujyi wa Kigali ndubatse, mfite umugabo tumaranye imyaka igera kuri itatu ndetse dufitanye n’umwana umwe ubu ntwite inda y’umwana wa kabiri. Ubusanzwe umugabo wange tujya kubana twari tumaranye imyaka igera kuri ine dukundana mbese twari tuziranye cyane kuburyo buri umwe hagati yacu yabaga azi ingeso za mugenzi we, ibyo yanga ndetse n’ibyo akunda.

Kuva twashakana ntago umugabo wange nigeze mu bonana ingeso nshyashya wenda ngo mvuge ngo yajyaga anyiyereka ugutandukanye wenda ashaka kugirango ntazanga ko tubana, oya umugabo wange twatangiye tubana neza mbese mbona uko twari tumeze tukiri aba siribateri niko twakomeje kubana na nyuma tukimara kubyara umwana wa mbere nabonye ko umugabo wange atangiye kujya ahinduka umunsi ku munsi nkabona atashye bwenda gucya kandi ntari nsanzwe mbimuzi ho nagerageza ku mubaza akivumbura ntagire icyo ansubiza mbese ndagenda mbaho nk’ikihebe kubera kudahuza n’umugabo wange kuburyo rimwe ataha yasinze akanambwira ngo ntago nkimuryohereza n’abandi mbese agakora ibimenyetso byose binyereka ko asigaye afite undi mugore ubwo hanyuma nange naje kuza kubona umugabo ufite amafaranga twibera inshuti ndetse nkajya ngera aho njya ku musura kugeza ubwo anteye inda ariko umugabo wange ntiyabimenya kuko nawe yabaga yibereye mu bandi bagore.

None kuri ubu inda igeze ku mezi atanu umugabo wange arabizi ko ntwite ariko azi neza ko ntajya mva murugo ndetse n’iyo nda ntago yari yamenya ibyayo kuko ansha inyuma atazi ko ngewe muca inyuma. Kugeza ubu imitima yambanye myinshi ndimo kwibaza icyo nzakora umugabo wange naramuka amenye ko ntwite inda itari iye kandi nange umutima umpatira kubimubwira cyane ko n’uwo mugabo wayinteye atagira umugore kuko uwe hashize imyaka ibiri apfuye usibye akana k’agakobwa kamwe yasize nako kaba kwa nyirakuru ubwo rero aba ambwira ngo ninze twibanire mpunge umugabo wirirwa ambabaza . Muby’ukuri nabuze amahitamo nkeneye inama zanyu. Murakoze, Alice



Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years