Yanga wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yitabye Imana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Nkusi Thomas wari uzwi nka Yanga, wamenyekanye cyane mu gusobanura filime mu Kinyarwanda yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwa Yanga yatangajwe na murumunawe uzwi ku izina rya Junior Giti, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instragram.

https://www.instagram.com/p/ChW1K7vK4MV/?utm_source=ig_web_copy_link

Umuvandimwe we Junior nawe usanzwe usobanura filimi, yabwiye umunyamakuru ko yapfuye yagize  ati “Yapfuye saa tanu n’igice aguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.”

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/08/2022
  • Hashize 2 years