Yambeshye ko azangira umugore none yanteye inda aranyigarika

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years

Aragisha inama: Uyu yitwa Uwineza Josiane niyo mazina twamuhaye kubw’impamvu ze yatubwiye ubwo yazaga kutugisha inama ndetse anadusaba ko bishobotse twakwifashisha abasomyi n’abakunzi ba Muhabura.rw maze bakamugira inama z’uburyo yakwitwara mu kibazo yahuye nacyo.

Uwineza Josiane (Izina twamuhimbiye) Ubusanzwe atuye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyamirambo yaje gusaba inama abakunzi n’abasomyi ba Muhabura.rw agira ati: “Nakundanye n’umuhungu imyaka itatu yose muha ubuzima bwange mbese nawe uburyo yankundaga byatumaga mwizera kandi namubonagamo umuhungu uhamye ndetse utarangwa n’imico y’uburyarya iyo ariyo yose kugeza n’ubwo namujyanye I wacu nkamwereka maman wange nawe akamwishimira bigeze n’aho yajyaga ahora amumbaza ndetse yanamwitaga umuhungu we kuko nari narabwiye mu rugo ko ariwe tuzabana. Uyu muhungu yari igitangaza ku buryo kuva natangira gukundana ariwe wa mbere nari mbonye ufite urukundo ruhamye kandi azi no kurumpa uko mbyifuza ikindi kandi ni umuhungu mwiza kandi ufite akazi keza kuburyo umukobwa wese ashobora ku mwifuza.

Ikibazo kimwe cyaje kubaho hagati yange n’uyu muhungu yansabye ku musura aho yabaga nk’uko nari nsanzwe mbikora cyane ko nawe yajyaga aza murugo iwacu nkamwakira tukaganira mbese uburyo twari tubanye ni ntamakemwa gusa uyu muhungu yaje kunshuka dukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse anantera inda rero nza ku mubwira ko ntwite ubwambere arambwira ati ntakibazo nukuri ariko uwo munsi mbimubwira twari kumwe twasohokeye ahantu mbona asa n’uhindutse mu maso ariko arambwira ati ntakibazo nange ndatuza gusa na mubonye ko hari ikibazo. Ubwo uwo munsi naratashye kuko mu rugo bari bataramenya neza ko ntwite ariko maman yari yaratangiye kujya abikeka kuko najyaga mbona akunda kunyitegereza cyane iyo nabaga ndimo gukora uturimo two murugo ndetse no kurya. Kuva rero uwo munsi nari nabwiye inshuti yanjye ko ntwite yahise ko atangira kugabanya uburyo yampamagaraga ndetse namuhamagara akanga kunyitaba rimwe na rimwe akankupa.

Iminsi yakomeje kugenda yisunika ariko na maman nkabona ko agenda anyishisha cyane kuko yasaga n’utangiye kubibona neza ko ntwite, ku rundi ruhande umuhungu nawe ubwo yamaze kunyanga nafashe umunsi umwe njya ku musura nsanga aria ho yabaga arimo kureba Film ndagenda mpita mfungura ndinjira kuko n’ubusanzwe yagiraga urufunguzo rumwe rw’iyo nzu nange nkagira urundi ubwo namusanze munzu mpageze mbona ahise azimya ibyuma ubwo niko ku mbaza ngo uje gukora iki hano? Nange numva ndatunguwe cyane niko guhita nsohoka ndataha ngeze no mu rugo nsanga maman yicaye ku ku irembo ahita ampagarika aho arambwira ati :Josiane ndashaka kukubaza ikibazo Uratwite cyangwa? Nange ubwo kuko nabonaga ko abizi mpita mu bwira nti ndatwite. Ntakindi yakoze yahise ambwira n’amarira menshi ati wa mukobwa mu buzima urambabaje unteye agahinda ntazibagirwa ndetse singushaka hano muri uru rugo kuko nkomeje kurebana nawe mu maso nanakwiyahura kuva ubwo yikojeje mu nzu aragenda anzanira ivarisi nabikaga mo imyenda arayinjugunyira arafunga ajya munzu arikingirana ubwo nange naraye aho hanze bigeze nka saa cyenda z’ijoro ndagenda njya gukomangira wa muhungu yanga kunkingurira.

Kuva ubwo mpita njya ku mukobwa w’inshuti yange ubu niwe turi kubana ubuzima nabwo bwananiye ngerageza guhamagara uyu muhungu akankupa ndetse rimwe namwandikiye ubutumwa bugufi nawe ahita ansubiza ati: “Sinjye Ubyara ngenyine” None bavandimwe nkore iki ko ubuzima bwananiye kandi n’abavandimwe n’inshuti bakaba banyanze bose ngo nabaye ikirumbo


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years