Yahawe ishimwe rya Moto kubera gutabara uruhinja rwibwe n’umukozi wo mu rugo

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years

Nyuma y’igikorwa cyo kuburizamo umugambi wo kwiba umwana cyari cyakozwe n’umukozi wo mu rugo,umumotari witwa Sebanani Emmanuel w’imyaka 28 yahawe Moto y’ishimwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto Sebanani Emmanuel utuye mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo,arubatse afite umugore n’abana babiri.

Sebanani avuga ko Ku gicamunsi cya Tariki 17 Gicurasi 2018 yari yiriwe mu kazi ke ko gutwara abagenzi kuri moto nk’uko bisanzwe ubwo yari mu gasantere ka Kabuga yatezwe n’umukobwa wari uhetse umwana mwiza cyane ariko arimo yicwa n’izuba kuko atari atwikiriye.

Uyu mumotari yabajije uwo mukobwa niba uwo mwana ahetse ari uwe kuko ngo batasaga na gato, undi ati “ ni uwanjye, asa na se w’umukanishi twamubyaranye.”

Uko Sebanani yamenye ko umugenzi atwaye yibye umwana

Sebanani ngo yakije moto yerekeza Batsinda aho yari ajyanye uwo umugenzi ariko bagenda baganira cyane kuko ngo yari yanze kunyurwa n’igisubizo yahawe kuri uwo mwana wari mu kigero cy’umwaka n’igice.

Mbere y’uko ngo bagera Kimironko, Sebanani yari amaze kubwirwa n’umugenzi we ko agiye gusura abantu i Batsinda akaza guhindukira ku mugoroba gusa ngo yaganyaga tike iri bumugarure mu rugo.

Sebanani yamubajije impamvu yaje umugabo atamuhaye amafaranga ari bumugarure, bituma uwo mugenzi amwerurira ko nta mugabo afite akiri umukobwa.

Ati “Uyu mwana ni uwa boss ariko ndamutwaye kuko ndashaka kubababaza,….. ntibagakinishe umukozi wo mu rugo, maze igihe baranze kunyishyura none nabo bazagorwe bashaka uyu mwana.”

Sebanani avuga ko yabajije uyu mukobwa amafaranga bamurimo amubwira ko akorera ibihumbi 20 ku kwezi ariko ngo akaba amaze amezi ane (4) adahembwa.

Sebanani avuga ko yakomeje urugendo kugera i Batsinda aho uwo mukobwa yari yamubwiye ko agarukira. Akimara kumwishyura amafaranga ibihumbi bibiri bari bavuganye ngo yahise amubwira ko uwo mwana atagomba kuba igitambo cy’ayo mafaranga bityo ko ntaho amujyana.

Ubwo ngo bahise batangira guterana amagambo umukobwa amubwira ko ngo atagomba kwivanga mu bitamureba, ahubwo akwiye kwatsa moto akikomereza akazi.

Sebanani ngo yanze ko uyu mukobwa agenda bigera nko mu ma saa kumi n’imwe (17h:00).

Uyu mumotari ngo yahamagaye mugenzi we uri i Kabuga ngo abaririze mu bice byo kuri Riviera High school ngo yumve ko hari abantu babuze umwana kuko ngo uyu mukobwa yari yamubwiye ko batuye hafi y’iryo shuri.

Sebanani ngo yabwiye uwo mukobwa ko shebuja (Boss) we aramutse abasanze aho ashobora kubagirira nabi akaba yanamwica bitewe n’umwana we yicishije inzara n’izuba, ngo amusaba ko bajya kuri Polisi ya Kinyinya agatanga ikibazo ubundi bakamufasha kumwishyuriza amafaranga.

Sibomana ati “Yemeye ko tujya kuri polisi ari uko aho twari turi hamaze kuzura abantu. Nabikoze kugira ngo ikibazo nkigeze kuri polisi babashe kugikurikirana.”

Amakenga n’ubushishozi bya Sebanani bitumye ashimirwa moto

Sebanani avuga ko akoresha moto yapatanye kwishyura 1.500.000frw, gusa kuri uyu wa 26 Nzeri Polisi y’u Rwanda yamushyikirije Moto ye bwite Nshya.

Sebanani akimara gushyikirizwa Moto yagaragaje ibyishimo avuga ko igikorwa yakoze atatekerezaga ko yagihemberwa kuko ari ikintu n’undi wese ufite ubumuntu yakagombye gukora. Yavuze ko yishimiye kuba Polisi imuhaye moto ye bwite .

Yagize ati”Ubundi natwaraga Moto y’abandi kuko nari narayipatanye nyishyura buri munsi none Polisi y’u Rwanda impaye Moto yanjye bwite kubera igikorwa nakoze. Nabikoze nteganya kuzabihemberwa kuko numvaga ari igikorwa buri muntu wese ufite ubumuntu agomba gukora.”

Nyuma y’ibi byose Sebanani yemeza ko hari abamotari bakora amakosa kandi babigambiriye rimwe na rimwe ngo bakayakora bashaka kubona amafaranga menshi mu gihe gito.

Btyo akaba akangurira abamotari bagenzi be kujya birinda kugaragara mu bikorwa by’ubufatanyacyaha ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano cyangwa ubundi buyobozi bubegereye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years