Yahanutse kugisenge cy’urusengero yitaba Imana

  • admin
  • 25/10/2015
  • Hashize 8 years
Image

Ku wa Gatandatu Tariki 24 Ukwakira Mu karere ka Karongi ku rusengero rwa EPR rwa Rubengera ubwo basakamburaga amabati y’uru rusengero umusore w’imyaka 35 y’amavuko yahubutse kugisenge yikubita hasi arapfa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ngendabanga Gedéon yabwiye Imvaho Nshya ko bahise bamujyana ku ibitaro bya Kibuye yagezwayo agapfa. Yagize ati ‘‘Uwo musore yitwaga Mvunabandi Fidële yari mwene Habingabwa na Kampire Yohanita avuka mu Mudugudu wa Kabatara Akagari ka Gisanze yishwe n’impanuka yabereye kuri EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) mu Murenge wa Rubengera, yahanutse ku gisenge cy’urusengero mu gihe yavanagaho fibro cement’’.

Urwo rusengero rwari rusakaje amabati ya fibro cement, bashakaga ko bayasimbuza amabati yemewe kuko ngo ubwoko ngo butera indwara z’ubuhumekero na kanser. Mu Murenge wa Rubengera haracyagaragara amazu asakaje izo fibro sima, harimo amashuri ya TTC Rubengera n’amazu y’abakozi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/10/2015
  • Hashize 8 years